skol
fortebet

RDC: Abategetsi ba FARDC banenze uburyo America iri kwitwaro mu birego bashinja u Rwanda

Yanditswe: Thursday 17, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyikomye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kizishinja gufasha u Rwanda "gutiza umurindi Propagande zarwo".

Sponsored Ad

FARDC yatangaje ibi nyuma y’amasaha make Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, aganiriye kuri Telefoni na Perezida Paul Kagame.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yatangaje ko Perezida Kagame na Antony Blinken bagiranye "ikiganiro gitanga umusaruro ku bibazo bitoroshye biri hafi y’umupaka wa Congo Kinshasa n’u Rwanda."

Uyu mukuru wa dipolomasi ya Amerika kandi yasabye Perezida Kagame ko u Rwanda na RDC bafata "ingamba zigamije guhosha umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi" mu buryo bwa dipolomasi.

Umuvugizi w’Igisirikare cya RDC, Général-Major Sylvain Ekenge, nyuma ya kiriya kiganiro yashinje Amerika kwamamaza propagande z’u Rwanda.

Yabwiye abanyamakuru ati: "Abanyamerika barimo kwamamaza poropagande y’u Rwanda igize urwitwazo rwo kugaragaza ko byari ngombwa gutera [Congo]."

Mu byo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze igihe zisaba Congo harimo guhagarika imikoranire iri hagati y’Igisirikare cyayo n’umutwe wa FDLR.

U Rwanda rwakunze kugaragaza iyi mikoranire nk’ikibazo ku mutekano warwo, ndetse rwakunze gushimangira ko ari yo nyirabayazana w’umwuka mubi uri hagati yarwo na Congo.

Gén Ekenge yabwiye itangazamakuru ko FDLR nta kibazo gikomeye iteje ku mutekano w’u Rwanda.

Ati: "FDLR yo mu 1994 iri mu kigero kimwe na Perezida Kagame ndetse nta kibazo gikomeye iteje ku Rwanda. U Rwanda ruri kuyitwaza kugira ngo rutere igihugu cyacu."

Ekenge kandi yavuze ko RDC ifite Politiki y’Igisirikare idafite aho ihuriye no kwifashisha imitwe yitwaje intwaro kugira ngo ihungabanye umutekano w’ibihugu baturanye, kuko bitari mu matwara yayo.

Yavuze ko bimwe muri ibyo bihugu ahubwo ari byo bihungabanya umutekano wa Congo Kinshasa.

Uyu musirikare yahakanye ibi mu gihe raporo impuguke za Loni zasohoye muri uyu mwaka yerekana ko Igisirikare cya Congo kimaze igihe gifitanye imikoranire n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri kiriya gihugu, by’umwihariko uwa FDLR.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa