skol
fortebet

RDC: Abaturage bamaganye MONUSCO kugeza ubwo batwika imodoka yayo

Yanditswe: Monday 25, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Imyigaragambyo ikomeje gufata indi ntera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Nyuma yo kwamagana u Rwanda, ubu abaturage badukiriye Monusco, bavuga ko ntacyo ibamariye kuva yagera muri icyo gihugu.
Uyu munsi nibwo habaye iyi myigaragambyo yateguwe n’urubyiruko rw’Ishyaka UDPS rya Perezida Tshisekedi.
Kuwa 20 Nyakanga 2022, nibwo uru rubyiruko rwari rwandikiye umuyobozi w’umujyi wa Goma, CSP Kabeya Makossa Francois bamusaba kubaha uburenganzira bwo gukoresha imihanda mu mujyi wa (...)

Sponsored Ad

Imyigaragambyo ikomeje gufata indi ntera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Nyuma yo kwamagana u Rwanda, ubu abaturage badukiriye Monusco, bavuga ko ntacyo ibamariye kuva yagera muri icyo gihugu.

Uyu munsi nibwo habaye iyi myigaragambyo yateguwe n’urubyiruko rw’Ishyaka UDPS rya Perezida Tshisekedi.

Kuwa 20 Nyakanga 2022, nibwo uru rubyiruko rwari rwandikiye umuyobozi w’umujyi wa Goma, CSP Kabeya Makossa Francois bamusaba kubaha uburenganzira bwo gukoresha imihanda mu mujyi wa Goma bigaragambya.

CSP Kabeya yasubije aba bigaragambya ko bitemewe ndetse ashyiraho abashinzwe umutekano bagomba gukumira iyi myigaragambyo yamagana ingabo z’umuryango wabibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Igisubizo cya CSP Kabeya nticyanyuze urubyiruko rwa UDPS kuko n’ubundi bitababujije kuzindukira mu mihanda bigaragambya. Iyi myigaragambyo yaje gutambamirwa n’inzego zishinzwe umutekano, aho abigaragambya bashyize amabuye mu mihanda yo mu mujyi wa Goma banatwika amapine bamagana MONUSCO.

Amafoto yagiye hanze agaragaza imodoka ya UN iri gutwikwa mu myigaragambyo ndetse n’ibindi bikoresho byangijwe.

MONUSCO ifitiwe umujinya ukomeye n’abakongomani nyuma y’imyaka ihamaze ariko ikaba ntacyo ikora ku bwicanyi bukorerwa muri iki gihugu.

Ku rundi ruhande,Abanye-Congo benshi baramukiye mu myigaragambyo yabereye ku birindiro bya MONUSCO biherereye i Nyamilima muri Teritwari ya Rutshuru, bayisaba kuva mu Gihugu cyabo ngo kuko mu myaka irenga 20 ntacyo yabamariye.

Iyi myigaragambyo yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022, yateguwe n’ishyirahamwe ry’impirimbanyi z’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu rizwi nka LUCHA.

Ubuyobozi bw’iri shyirahamwe, bwagize buti “Muri iki gitondo duteraniye imbere y’ibirindi bya MONUSCO i Nyamilima muri Rutshuru kugira ngo dusabe ko ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye buhagarara kuko ntacyo bwamaze mu kutugezaho umutekano kuva mu myaka irenga 20.”

Ubutumwa bwa LUCHA bwari buherekejwe n’amafoto agaragaza abaturage benshi biraye mu mihanda bari mu myigaragambyo, hakaba n’abandi bahagaze imbere y’ibirindi bya MONUSCO bafite ibyapa bisaba izi ngabo kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa