skol
fortebet

RDC: Abaturage basabye ingabo za leta guhagarika M23 gukomeza gufata uduce

Yanditswe: Wednesday 13, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Sosiyete sivile ya Kasindi muri teritwari ya Beni ( Kivu ya Ruguru) irahamagarira ingabo za leta gukora ibishoboka byose kugira ngo ihagarike M23 iri kwerekeza mu majyaruguru y’iyi ntara.

Sponsored Ad

Aba baravuga ibi nyuma y’aho uyu mutwe ufashe agace gakungahaye ku burobyi ka Vutsumbi,ku nkombe z’ikiyaga cya Edward.

Joël Kitausa,Perezida wa sosiyete sivili ys Kasindi yabwiye Radio Okapi ati: "Mu byukuri duhangayikishijwe n’ibitero bikataje bya M23 i Rutshuru. Kubera ko twe, i Kasindi, duturanye na Vitshumbi,ingabo zigomba gukora ibishoboka byose kugira ngo ibi bitero bya M23 bihagarare. "

Yahamagariye kandi abaturage baho, cyane cyane urubyiruko, kuba maso.

Ku bwe, "umutekano ni inshingano za buri wese. Abaturage bagomba kuba maso, kandi bagomba kubahiriza uburyo bwo gutanga amakuru no kwirinda ibihuha muri iki gihe kigoye."

Yakomeje avuga ko teritwari za Beni na Lubero, kugeza ubu arizo zonyine mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru M23 itarafata.

Ku wa mbere ushize, izi nyeshyamba zafashe Vitshumbi nta mirwano.

Mu byumweru bibiri bishize, izi nyeshyamba zafashe imidugudu n’uduce twinshi twa Rutshuru, cyane cyane Nyanzale, Kikuku, Mutanda Kibirizi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa