skol
fortebet

RDC:Abayobozi 3 ba FDLR na Colonel wa FARDC bari mu bafatiwe ibihano n’America

Yanditswe: Friday 25, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zafatiye ibihano abantu batandukanye, zikabashinja kugira uruhare mu kwenyegeza amakimbirane mu burasirazuba bwa Congo ndetse no guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Sponsored Ad

Mu bo Amerika yafatiye ibihano harimo abayobozi batatu b’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Aba barimo Général de Brigade Appolinaire Hakizimana, alias Amikwe Lepic/Poète usanzwe ari Komiseri ushinzwe Igisirikare muri FDLR.

Barimo kandi Général de brigade Sebastian Uwimbabazi ukuriye ubutasi muri uriya mutwe cyo kimwe na Ruvugayimikore Protogène uyobora umutwe w’abasirikare badasanzwe ba FDLR.

Nka Ruvugayimikore ashinjwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kuba yarateguye akanayobora ibikorwa bitandukanye bihonyora uburenganzira bwa muntu muri Congo Kinshasa, kugira uruhare mu makimbirane yitwaje intwaro ndetse no guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko ibihano zatangaje kuri uyu wa Kane byerekana ubushake bwazo mu "guteza imbere ingamba zo gukemura ibibazo no gukumira ibibazo by’ihonyora ry’uburenganzira bwa muntu."

Zunzemo ko ibi bihano kandi bihuye n’iteka rya Perezida ryashyizweho umukono na Perezida Biden mu Gushyingo 2022 mu rwego rwo guteza imbere umuco w’uko anakora ihohotera rishingiye ku gutsina ndetse n’abenyegeza amakimbirane bakwiye kubiryozwa.

Usibye bariya bayobozi ba FDLR, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zanafatiye ibihano umusirikare wo mu ngabo za Congo Kinshasa (FARDC) ufite ipeti rya Colonel.

Uwahanwe ni Colonel Salomon Tokolonga uyobora regiment ya 3411 y’Ingabo za Congo.

Uyu ashinjwa kuyobora inama imitwe yitwaje intwaro itandukanye ikorera muri Congo yanzuriyemo ko igomba gukora ihuriro, mu rwego rwo guhangana n’inyeshyamba za M23.

Colonel Salomon Tokolonga kandi ashinjwa na Amerika guha amasasu abarwanyi ba FDLR kugira ngo bajye mu mirwano na M23.

Ibihano bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri bariya bantu bije nyuma y’igihe gito Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken agiranye ikiganiro kuri Telefoni na Perezida Paul Kagame.

Ni ikiganiro cyabaye mu ntangiriro z’uku kwezi, kikaba cyaribanze ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’uburyo impande zombi zabikemura mu buryo bwa dipolomasi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa