skol
fortebet

RDC: Abazungu bagaragaye baha imyitozo ikomeye FARDC

Yanditswe: Wednesday 18, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abazungu bivugwa ko ari Ababiligi n’ubwo nta kibyerekana, bagaragaye mu mashusho yashyizwe kuri X n’umwe mu banyamakuru bo muri DRC bari gutoza ingabo z’iki gihugu.

Sponsored Ad

Aya mashusho atangajwe nyuma y’uko Leta y’u Rwanda isabye amahanga guhagurukira ikibazo cy’abacanshuro DRC yahaye akazi ngo baze bakorane n’abarwanyi bihurije mucyo bise Wazalendo, iri rikaba ari ihuriro rikorana bya hafi n’ingabo za DRC.

Abo bazungu bari gutoreza ingabo za DRC ahitwa Lwama, abo basirikare bari gutozwa bakaba ari abo mu batayo ya 31.

U Rwanda ruvuga ko abacanshuro b’Abazungu bagera 2000 bamaze igihe runaka bakorana na Wazalendo ndetse na FDLR n’indi mitwe irimo n’uyu ushaka kugaruka gukora Jenoside mu Rwanda.

Abo bacanshuro barimo abakorera ikigo bise ‘AGEMIRA.’

Iby’abacanshuro kandi biherutse gutangazwa n’ikigo cy’itangazamakuru cy’Ubudage,Deutsche Welle, kivuga ko abo bacanshuro batangiye kugera muri DRC hafi ya Goma mu mpera z’umwaka wa 2022.

Abahagarariye ibihugu byabo muri DRC batangiye kwibaza iby’abo Bazungu badasanzwe muri Goma, bakaba bahaje mu gihe gito hadutse indi mirwano hagati ya M23 n’ingabo za DRC bivugwa ko ziri gukorana n’abagize Itsinda Wazalendo nayo ikorana FDLR.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa