skol
fortebet

RDC: FARDC n’inyeshyamba za Mobondo barwanye Abasirikare 15 b’Igihugu barahagwa

Yanditswe: Monday 18, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubushyamirane hagati y’igisirikare cy’Igihugu n’inyeshyamba za Mobondo bwaguyemo Abasirikare ba FARDC 15 babarizwa mu karere ka 11.

Sponsored Ad

Ni imirwano bivugwa ko yari ikomeye cyane bitewe n’intwaro ziremereye zifashishijwe nkuko Radio Okapi yabitangaje.

Iyi mirwano yabaye kuri iki cyumweru tariki ya 17Nzeri 2023 mu gace k’umudugudu umwe wa Mulosi uri hagati ya Kabuba na Batshongo, muri Teritwari ya Kenge mu Ntara ya Kwango.

Adelard Nkisi uvugira intara Kwango ,kuri uyu wambere tariki ya 18 Nzeri nibwo yatangarije Radio Okapi iby’iyi mirwano, aho ngo ku ruhande rw’inyeshyamba bo batakaje abarwanyi 3 gusa, bisa nah obo bari biteguye kurwana n’Igisirikare cy’Igihugu cyasaga nikititeguye.

Adelard yakomeje atangaza ko imibare yabaguye mu mirwano ishobora guhinduka kuko amakuru yabapfuye ari guhinduka buri kanya bitewe n’uko abahunga imirwano bakomeje kwiyongera.

Imirano muri ako gace imaze gufata indi ntera kuburyo abaturage bakeneye gutabarwa byihuse na leta nkuru. Cyane ko imitwe yitwaje intwaro muri ako gace yahagize inziri yayo.

Ibitekerezo

  • Ngaho re! Abo nabo baterwa inkunga n’u Rwanda kandi. Ariko kiriya gihugu kigira ubuyobozi kweli? Umenya nta ntara yacyo n’imwe itagira inyeshyamba zayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa