skol
fortebet

RDC: FDLR yarizewe kugera ubwo uyikomokamo ubu arinda Tshisekedi: Corneille Nangaa

Yanditswe: Monday 14, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Corneille Nangaa wahoze akuriye Komisiyo y’amatora muri Congo Kinshasa, yatangaje ko abarwanyi b’umutwe wa FDLR basigaye bari mu bagize umutwe ushinzwe kurinda Perezida wa RDC, agaragaza ko byabayeho bitewe n’umusaruro muke w’ibihe bidasanzwe byashyizwe mu burasirazuba bwa kiriya gihugu.

Sponsored Ad

Mu mpera za Mata 2021 ni bwo Perezida Félix Antoine Tshisekedi yshyizeho ibihe bidasanzwe mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, nyuma y’imyaka myinshi zarayogojwe n’imitwe yitwaje intwaro.

Kuva icyo gihe Tshisekedi yahise akuraho ubutegetsi bwa gisivile bwayoboraga ziriya ntara ashyiraho ubwa gisirikare, mu rwego rwo kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, Mai-Mai, ADF na CODECO.

Nyuma y’imyaka irenga ibiri ibihe bidasanzwe bishyizweho, abenshi bahuriza ku kuba nta musaruro byigeze bizana muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.

Mu bakemanga umusaruro w’ibi bihe harimo Corneille Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Congo (CENI) wagaragaje ko igitekerezo cyo gushyiraho biriya bihe bidasanzwe cyari "umutego wo gusenya inzego" zayoboraga Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.

Nangaa uri mu bazahatanira kuyobora RDC mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka, yagaragaje ko biriya bihe bizwi nka État de siège kuri ubu byahindutse "igikoresho cyo guhashya abatavuga rumwe n’ubutegetsi [bwa RDC], nyamara ubutegetsi bufatanya n’inzego za gisirikare zigaba ibitero [ku gihugu]."

Yavuze ko bitangaje kubona imitwe yitwaje intwaro Leta ya Congo yagombaga kurandura kuri ubu isigaye ikorana na yo; atanga urugero kuri FDLR isigaye iri mu basirikare bashinzwe kurinda Tshisekedi n’abandi bayobozi bakuru ba RDC.

Yagize ati: "Ntituzi ubufindo bwabayeho, ariko Mai Mai yahindutse Wazalendo, ikindi hari bamwe mu bagize FDLR bari mu barinda Umukuru w’Igihugu, haba i Kinshasa na Lubumbashi."

Yunzemo ko hejuru y’ibi umutwe wa CODECO umaze imyaka ukorera ubwicanyi mu ntara ya Ituri usigaye wibona nk’uwahawe ibikoresho n’imashini zo gucukura amabuye y’agaciro abarizwa muri kariya gace.

Ku bwa Corneille Nangaa, Guverinoma ya RDC iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Sama Lukonde yagakwiye kuryozwa ariya makosa yose, ikindi Kinshasa igahagarika gukomeza kugira abo yita ba mwana kubera ibibazo biyugarije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa