skol
fortebet

RDC: Gen. Chico yatatse igisirikare cya FRDC Anemeza ko gifite ubushobozi bwo kwizanira amahoro

Yanditswe: Monday 28, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubwo yasozaga ubutumwa bw’akazi mu mujyi wa Kisangani, ibarizwamo akarere ka gatatu ka gisirikare ka FARDC, Umugaba wungirije w’ingabo ushinzwe ibikorwa Gen. Chico Tshitambwe yayoboye akarasisi rusange, k’ingabo n’imitwe ifite icyicaro mu kigo cy’imyitozo cyitiriwe Lt-General Bauma, giherereye mu birometero 7 uvuye mu mujyi wa Kisangani.

Sponsored Ad

Mu izina ry’umukuru w’igihugu, Félix Tshisekedi, Umugaba w’Ikirenga w’ingabo za repubulika ya Demokarasi ya Congo, Chico Tshitambwe yashimye kandi ashishikariza iyi mitwe gutsinda binyuze mu buhanga bw’imirwano bagezeho nyuma y’amasomo bahawe nk’uko tubikesha Politico.cd.

Ati: “Inyigisho zose mumaze kubona hano ni ukugirango mujye kuzishyirwa mu bikorwa. Mwateguwe mu mutwe, mu mico no ku mubiri kugira ngo muhangane n’umwanzi uteza umutekano muke mu gihugu ”.

Gen. Major Chico Tshitambwe yashimye kandi ubuhanga bw’ingabo za Congo, yavuze ko zuzuye ubushobozi bushobora kubuza abanzi bose ba Repubulika kugira nabi.

Yagize ati: "Turi igisirikare gikomeye kandi dufite ubushobozi bwo kuzana amahoro mu cyacu". Ni mbere gato yo guhamagarira imitwe kongera ingufu mu guturisha igihugu kugira ngo amahoro agaruke, cyane cyane mu Burasirazuba.

Iyi nkuru isoza ivuga ko Gen. Major Chico Tshitambwe, muri ako karasisi yanakurikiranye n’imyiyereko yo kurasa ya brigade y’abakomando, mbere yo kuva muri iki kigo cy’imyitozo yerekeza i Kinshasa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa