skol
fortebet

RDC:Haravugwa inama yahuje igisirikare n’inyeshyamba mu mugambi wo kwirukana M23

Yanditswe: Friday 30, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Iyi nama yabereye I Nyanzare yari yatumijwe ku itegeko rya Lt Gen Tshiwewe, yitabirwa na Jenerali Karume, Jenerali Kabido, Jenerali Domi hamwe na Jenerali Bigabo ni inama yayobowe na Col Niyibizi uri gukorera muri Kivu y’amajyaruguru.

Sponsored Ad

Imyanzuro y’ibyavuye muri iyo nama karundura yateguwe na FARDC igahuza FDLR n’indi mitwe y’inyeshyamba isanzwe ibafasha kurwanya M23, yasojwe hafashwe umwanzuro wo gusubiza M23 muri Sabyinyo.

Yitabiriwe n’imitwe y’inyeshyamba irenga 5 hafatiwemo imyanzuro yemeza ko kuwa 15 Nyakanga(7) 2013 bagomba kuba bamaze kwisubiza uduce twose M23 yari yarigaruriye ndetse bakagaba ibitero bikomeye mu duce izi nyeshyamba ziherereyemo, hanyuma zisubizwe muri Sabyinyo.

Ibi kandi ngo byatangiye gushyirwa mu bikorwa nk’uko Col Niyibizi yabibwiye abari bitabiriye iyi nama, avuga ko batangiye kugaba ibitero mu bice bitandukanye, birimo, Kitagoma, Kinyandonyi na Giseguro, kandi ko ibice bya Kiwanja, Rutshuru na Jomba bitarenze kuwa 15 Nyakanga hagomba kuba babifite mu maboko.

Iyi mitwe ya CMC ya Domi,CMC ya Bigabo, FDLR, hamwe na Mai Mai Kabido bose biyemeje ko M23 bazayisubiza aho yavuye nk’uko babyivugira, ndetse biyemeje ko iriya Taliki itagomba gusiga batarabikora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa