skol
fortebet

RDC :Hatangijwe ubukangurambaga bugamije kwigizayo amatora binyuze mu mashyaka

Yanditswe: Monday 20, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukuru w’ishyaka ryegamiye kuri Leta muri congo Patrick-Thierry Kakwata yasabye ko amatora y’umukuru w’igihugu yaba habanje kwirukanywa imitwe yose yitwaje intwaro mu burasirazuba bw’igihugu.

Sponsored Ad

Umukuru w’ishyaka ryegamiye kuri Leta muri congo Patrick-Thierry Kakwata yasabye ko amatora y’umukuru w’igihugu yaba habanje kwirukanywa imitwe yose yitwaje intwaro mu burasirazuba bw’igihugu.

Patrick-Thierry ni Perezida w’ishyaka Mouvement des réformateurs libéraux (MRL),yaraye ahamagariye imitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga kubavira mu gihugu ngo babone kwinjira mu matora.

Yabivugiye I Lubumbashi mu biganiro ishyaka rye ryagiranye n’umuyobozi mu kuru wa Haut-Katanga.

Patrick yashimangiye ko Leta ya Congo ifite ubushobozi bwo kutihutisha amatora, ahubwo ikabanza guhangana n’ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.

Yagize ati” nti bikwiye kwinjira mu matora mu gihe hari igice kimwe cy’igihugu gifitwe n’abanyamahanga. Kuri twe ikihutirwa n’umutekano no kwirukana imitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga bari ku butaka bwacu”.

Ibi birajyana no guha ingabo z’igihugu FARDC ubushobozi bwo kurinda byuzuye ubusugire bw’igihugu.

Patrick uyobora ishyaka rya MRL,yongereye ho ko kuba kubarura abatora byaratangiye ariko umunsi nyirizina w’amatora utaratanganzwa ni urugero rwiza rugaragaza ko hari ikibazo cy’umutekano muke kitavugwa uko kiri.

Uyu mutegetsi atanze impuruza mu gihe muri Kivu y’Amajyaruguru ingabo za EAC zikomeje kwisuka , ngo zirebere iyubahirizwa ry’amasezerano ya Luanda agamije kugarura ituze no kumvikanisha impande zihanganye muri Congo.

Radio Okapii

Ibitekerezo

  • mubanze mwirukane FDRL mu ngabo zanyu kuko nabo nabanyamahanga, muzarwanirwa na nde se?Mwarasebye murabo kwiba amahene, ibitoki, ibishyimbo byabaturage gusa?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa