skol
fortebet

RDC:Ibihumbi by’abaturage byahunze kubera gusubiranamo kw’imitwe ya APCLS na Nyatura

Yanditswe: Friday 04, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Muri Republika ya Demokarasi ya Congo, abaturage bo mu duce twa Gikoma na Gatobi muri territoire ya Masisi mu ntara ya Kivu ya ruguru bongeye kudurumbanywa n’umwuka mubi uri hagati y’imitwe ya APCLS na Nyatura, yombi yiyita Wazalendo.

Sponsored Ad

Iyo mitwe yahoze isenyera umugozi umwe mu gufasha ingabo za leta kurwanya M23, yasubiranyemo bituma abaturage barimo abo muri Gikoma Centre bagera ku bihumbi icumi bata ingo zabo.

Abarimo guhunga ubu bari kwiyongera ku bandi baturage bari mu nkambi yo hafi ya Goma, ari yo Bulengo, na Rusayu ya 1 n’iya 2, barenga ibihumbi mirongo itanu.

Icyateye gushwana ku iyi mitwe n’imisoro y’abaturage bananiwe kugabana nkuko umwe mu batuye muri ako gace abitangaza.

Yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko bifuzaga kuba bafata uduce twiza bakaka abaturage imisoro.

Muri Werurwe uyu mwaka,umutwe wa M23 wari wirukanye mu duce twinshi iri huriro ry’imitwe ishyigikiwe n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ariyo Wazalendo, CMC, Nyatura na FDLR mu mirwano yati yawugabyeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa