skol
fortebet

RDC: ibikorwa bya gisirikare bihuje FARDC-UPDF byongerewe amezi 2

Yanditswe: Saturday 27, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abasirikare ba Uganda UPDF n’aba DR Congo FARDC basanzwe bahuriye mu mugambi wo guhashya inyeshyamba zo mu burasirazuba bwa Congo by’umwihariko ADF irwanya Uganda.

Sponsored Ad

Abasirikare ba Uganda UPDF n’aba DR Congo FARDC basanzwe bahuriye mu mugambi wo guhashya inyeshyamba zo mu burasirazuba bwa Congo by’umwihariko ADF irwanya Uganda.

Kuri uyu wa gatanu 26 kanama 2022, aba basirikare bafashe icyemezo cyo kwiyongerera amezi 2 bafatanya mu bikorwa bari basanzwemo bya « Ushuja » kugirango bongere bahangane na ADF n’indi mitwe bivugwa ko yongeye kubura ibikorwa byayo muri territoires ya Beni muri Nord-Kivu na Irumu muri Ituri.

N’icyemezo bafashe nyuma y’iminsi ibiri bagenzura ko imitwe ya ADF n’indi ihakorera yaba yaraciwe intege na operatio ya 3, biyemeza gushyiraho indi ya 4 izamara amezi 2 yibanda Fort Portal muri Kabore.

Ibikorwa bya « Ushuja » bitangira ku itariki ya 1 nzeri 2022, bizamara amezi abiri aho ingabo zihuriweho na congo na Uganda zizaba zigerageza gutsinsura umutwe wa ADF n’indi bafatanya

Mu ijambo rye ubwo yasozaga ibi bikorwa , général-major congolais, Camille Bombele Luhola, usanzwe ayobora Ushuja yavuze ko babashije gusenya ibirindiro byose bya ADF hageretseho no kubyigarurira

Kuriwe, ngo kwiyongeza igihe cyo gukomeza gukorera hamwe bigamije kwizera ko barangije burundu umutwe wa ADF kuburyo nta hantu nahamwe wakongera kumera, no gukuraho burundu abawugize ugasibangana bidasubirwaho.

Général-Major Camille Bombele yizera ko mu gihe cy’aya mezi abiri biyongeje, ngo bazaba bamaze gushyira akadomo ku mitwe yose yitwaje intwaro harimo na ADF
Ingabo zihuriweho na Congo na Uganda zatangiye ibikorwa byazo kuwa 30 ukwakira 2021,zitangirira I Beni muri kivu ya Ruguru,Irumu muri Ituri, aho bashyize hamwe abasirikare 1700 ba Uganda baje gufatanya na ba FARDC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa