skol
fortebet

RDC: Ihuriro ry’Abaturage ba Congo basabye MONUSCO gutangaza gahunda y’uburyo izabavira mu gihugu

Yanditswe: Saturday 17, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

RDC: Ihuriro ry’Abaturage ba Congo basabye MONUSCO gutangaza gahunda y’uburyo izabavira mu gihugu

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’abaturage ryibumbiye mu kitwa « Forum Citoyen »,rigizwe n’urubyiruko rw’Abakongomani , rwaraye rutegetse umutwe wa L’ONU usanzwe ushinzwe kugarura amahoro muri Congo y’iburairazuba kubereka ingenga bihe y’uburyo bazabavira mu gihugu.

Umuyobozi w’iri shyirahamwe ryiyita ko rirwanira ukwishyira ukizana kw’abaturage ba DRC, Martin Milolo yabibwiye umuyobozi wa MONUSCO, Bintou Keita, i Kinshasa, ubwo baganiraga.

Yanaboneyeho kumusaba kongerera ingabo ze ingufu kugirango zirandure burundu imitwe yitwaje intwaro ikomeje kubajujubya mu burasirazuba bwa Congo mu gihe gito basigaje.

Ubusabe bw’uru rubyiruko ruje nyuma gato y’umwaka umwe gusa, umuyobozi wa MONUSCO Bintou Keita agiranye ibiganiro na minisitiri w’intebe wa Congo Sama Lukonde, bahuye bagaha umurongo no gusinya uburyo ingabo za Monusco zizava muri icyo gihugu.

Ni Amasezerano yari akubiyemo uburyo MONUSCO izakorera mu gihugu cyabo cya Congo, icyo izaba irimo gukorayo n’uburyo yazarangiza igihe yahawe hatanzwe umucyo ku bibazo byose by’umutekano muke uvugwa muri Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa