skol
fortebet

RDC:Imirwano yazindukiye muri Bwiza ubu irasatira i Kiwanja aho M23 iri kwigizwayo

Yanditswe: Wednesday 11, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru aturuka muri Kivu ya ruguru aremeza ko M23 ikomeje gutakaza bimwe mu birindiro byayo kubera imirwano ikaze barimo na FARDC ifatanije n’ihuriro Wazarendo FDLR.

Sponsored Ad

Muri masisi M23 yari ihasigaranye ibindiro bikomeye ahitwa Bwiza, ariko biravugwa ko yamaze kuhatakaza ndetse ubu imirwano yimukiye mu birometero bicye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Kiwanja muri Teritwari ya Rutshuru.

Urubuga lesvolcansnews rwanditse ko imirwano ishobora kuba ikomeje hagati ya M23 na FARDC/Wazalendo muri icyo gice kiri mu birometero nk’icumi uvuye i Kiwanja.

FARDC/Wazalendo bo bari kwigamba kuba bafashe igice kinini cya Bwiza, ahari ibirindiro bikomeye bya M23.

Iyi Bwiza nibyo byari ibirindiro bya nyuma bya M23 muri Teritwari ya Masisi, aho uyu mutwe watangaje ko hasutswe imvura y’amabombe byanahitanye Abaturage b’inzirakarengane.

Uruhande rwa Wazalendo runemeza ko rwigaruriye udusozi dutatu muri dutandatu tugize Bwiza, ariko M23 bivugwa ko ikiri muri Bwito ntacyo iratangaza ku ifatwa ry’utwo dusozi cyangwa niba ikigenzura Bwiza yose.

Hagati aho, i Kiwanja rwagati nta mirwano irahagera nubwo abaturage ngo bakomeje kuryamira amajanja.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa