skol
fortebet

RDC:Imwe mu ndenge y’intambara iherutse kugurwa yasandaye itaragera i Goma

Yanditswe: Saturday 03, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe hatarashira icyumweru hamenyekanye ko repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yaguze indege enye z’intambara, hatarashira kabiri, andi makuru avuga ko imwe muri izi ndege yakoze impanuka ikomeye.

Sponsored Ad

Izi ndege zaguzwe muri Tchad binyuze muri Agemira RDC, akaba ari ikigo kiyoborwa n’Umufaransa, Olivier Bazin, wamenyekanye nka ‘Colonel Mario’. Kuva muri Gicurasi 2022, iki kigo gikora mu gusana no kubungabunga indege za FARDC.

Amakuru avuga ko iyi ndege yakoze impanuka , ubwo yari yari iri hafi kugera mu mugi wa Bozoum, n’umujyi wa Ouham-Pendé muri Repubulika ya Centrafrique mu gihugu cya yerekeza muri Kongo.Ni mu gihe kandi kandi izindi ndege eshatu zamaze koherezwa I Kinshasa zivuye muri Tchad aho zaguzwe.

Leta ya Kongo yatumije izi ndege ziri mu bwoko bwa MI-24 mu rwego rwo gufasha iki gihugu kwikiza umutwe wa M23.Zaje ziyongera ziyongera ku zindi Sukhoi Su-25s ebyiri na Mi-24 ebyiri ziri muri Kivu y’Amajyaruguru.

Shene (Channel) ya AFRO INFOS 243, itangaza ko Nyuma y’iyi mpanuka abayirokotse barimo n’abapilote, bahise bajyanwa mu bitaro by’abarusiya biri i Bangui ngo bitabweho, gusa amakuru akomeje kuvugwa, ngo ni uko bameze neza.Icyateye iyi mpanuka ntikivugwaho rumwe koko hari ibivugwa ko yaba yarashwe , ariko andi makuru akavuga ko yaba yarakubiswe n’inkuba dore ko izi ndege zitaguzwe ari nshyashya ahubwo ngo zari zarakoze.

Iyi kajugujugu ikoze impanuka, mu gihe Félix Tshisekedi Perezida wa Congo,amaze igihe agira imigenderanire n’ibindi bihugu birimo n’Ubushinwa, aho bikomeje kuvugwa ko arimo gukomeza gushakisha amaboko amufasha kwikiza M23 , ashinja gushaka kwigarurira uduce tw’iki gihugu harimo n’umujyi wa Goma.

Mu myanzuro iherutse gufatirwa i Bujumbura mu Burundi, wanzuye ko M23 igomba kujya mu gice cya Rumangabo mu rwego rwo kuyihuza na Leta, ariko umuvugizi wayo mu by’igisirikare Willy Ngoma aherutse kubwira itangazamakuru ko mu gihe Leta ya Congo itemeye ibiganiro byaba ari ukwibeshya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa