skol
fortebet

RDC: Ingabo z’igihugu zigambye kubohoza imidugudu yigaruriwe n’inyeshyamba za CODECO

Yanditswe: Wednesday 26, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 25 Mata, FARDC yabohoje imidugudu igera ku icumi hamwe n’uduce tumwe na tumwe twa komini ya Mungwalu byagenzurwaga n’inyeshyamba za CODECO muri Teritwari ya Djugu (Ituri)

Sponsored Ad

Ibi bice byabohojwe mu bikorwa bya gisirikare byatangiye mu minsi itanu ishize muri kano karere gaherereye nko mu birometero ijana mu majyaruguru ya Bunia.

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko ibikorwa by’ubukungu n’uburezi byasubukuwe muri ibyo bice aho ibirindiro bya FARDC byakomejwe nk’uko iyi nkuru dukesha Radi Okapi ivuga.

Inyeshyamba za CODECO zari zimaze gutura, kuva zahinjira ku wa Gatanu itariki ya 15 Mata, mu duce dutatu twa Mungwalu n’ahandi hantu hacukurwa amabuye y’agaciro harimo Nzebi, Andisa, Kotolu na Matara.

Ibikorwa byose by’ubukungu n’uburezi byari byahagaritswe aho hantu. Mu gusubiza, ingabo za FARDC zongereye imbaraga zo guhiga izo nyeshyamba.

Nyuma y’iminsi itanu y’imirwano, ibirindiro byose by’umutwe w’inyeshyamba byigaruriwe na FARDC, yirukana izi nyeshyamba kugeza mu birindiro byazo bikomeye biherereye i Mbau ndetse no ku nkombe zose z’umugezi wa Ituri.

Nk’uko umuyobozi w’akarere ka Mungwalu, Jean-Pierre Bikilissende abitangaza, ngo bamwe mu bakuwe mu byabo basubiye mu ngo zabo kandi ibikorwa by’amashuri byasubukuwe ku wa Mbere muri iyi komini nyuma y’iminsi igera mu icumi byarahungabanye.

Abaturage rero basabye ingabo gukomeza kotsa igitutu izo nyeshyamba kugira ngo zigarure ububasha bwa Leta muri kano karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa