skol
fortebet

RDC: Ingabo za FARDC zafashe mpiri Lt.Col Museme Festus wa FDLR zinica abasirikare be 22

Yanditswe: Monday 20, Apr 2020

Sponsored Ad

Ingabo za Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo,FARDC, zongeye gukubita inshuro abarwanyi ba FDLR aho zanafashe mpiri Lt.Col Museme Festus hanyuma abarwanyi 22 bayo barahagwa.

Sponsored Ad

FARDC yiciye aba basirikare ba FDLR mu mirwano yatangije ishaka kwisubiza ibirindiro byayo iheruka kwamburwa ahitwa Kazaroho.

Ibi byabereye muri Gurupoma ya Tongo, Teritwari ya Rucuru, muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ubwo, ejo ku cyumweru taliki ya19 Mata mu ma saa kumi z’umugoroba, imirwano ya mbere yabereye mu gace k’ahitwa Kabarozi ubwo FDLR yashakaga gufata bugwate imodoka yari igemuriye ingabo za FARDC ibiribwa mu mirwano yamaze iminota 45.

Abasirikare 3 ba FARDC bakomerekeye muri iyo mirwano, inyeshyamba za FDLR zihatakariza abarwanyi 2 zamburwa imbunda 3, imwe yo mu bwoko bwa PKM na AK47 ebyiri.

intego aba FDLR bari bafite kwari ukureba ko babona ibiribwa kuko FARDC yabafungiye inzira zose bakuragamo ibiribwa inzara ikaba ibamereye nabi.

Imirwano yakomereje kandi mu nkengero z’ishyamba za Kazaroho, uturutse ahitwa Kawunga, ubwo Inyeshyamba zibarizwa muri Batayo ya Sinayi zageragezaga kwisubiza Kazaroho zisakirana na wa mutwe udasanzwe w’ingabo za Congo HIBOU SPECIAL FORCE mu mirwano yamaze amasaha ane, inyeshyamba za FADLR zisubizwa inyuma muri iyo mirwano Lt.Col Museme Festus wari ubayoboye afatwa mpiri n’izi ngabo abandi barwanyi 18 bahasiga ubuzima, inkomere 5 zikaba zarishyikirije MONUSCO iri ahitwa Kiwanja.

Gutakaza agace ka Kazaroho n’ikintu na n’ubu umutwe wa FDLR utarakira kuko hari moteri y’ubukungu bwayo.

Kugeza ubu abarwanyi ba FDLR bibaza aho amafaranga uyu mutwe winjiza arengera nkuko umwe mu barwanyi baganiriye n’umunyamakuru wa Rwandatribune ducyesha iyi nkuru bari mu kigo cya Monusco ahitwa Kiwanja abivuga.

Yagize ati: “ Murabona ko aba basaza badashaka kurekura ngo haze ibitecyerezo bishya, urebye nka Gen.Byiringiro yirirwana ishapule mu ntoki asaba Bikira mariya kumutsindira urugamba, undi mu jenerali dufite navuga nk’uwitwa Gen. Powete n’umusaza ufite nk’imyaka 75 arwara igicuri, ahora asusumira, mbese aba ofisiye benshi dufite barashaje kandi nta gahunda yo kurekurira abasore ngo bayobore bafite n’ubagiriye inama bamwita Inyenzi.

Umutwe wa FDLR umaze imyaka irenga 20 urwanira mu mashyamba ya Congo.Igihe uyu mutwe aashingwaga wari ifite abarwanyi barenga 7000, ubu usigaranye abatarenga 700 nabo umubare nyamwinshi ungana na 60% ukora akazi ko kurinda aba ofisiye bakuru, urugero ni nka Gen.Omega arindwa n’abarwanyi 180, Gen Byiringiro Victor arindwa n’abarwanyi 130, mu gihe abari mu bikorwa bya operasiyo aribo bake, abari mu burinzi bw’abayobozi akaba aribo benshi kuko hari n’abarindwa bahetse aba basaza mu ngobyi, igice kindi gisigaye cy’abarwanyi birirwa mu gusoresha, gutwika amakara, gusatura imbaho, guhinga no gucukura amabuye y’agaciro .

Inkuru ya Rwanda Tribune

Ibitekerezo

  • Intambara siwo muti w’ibibazo byo mu isi.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo barashaka kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira.Imana yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi nkuko Zaburi 5:6 havuga.Abakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa