skol
fortebet

RDC: M23 yashyize ingamba ziyifasha guhangana byeruye na FARDC no kugenzura aho yafashe

Yanditswe: Tuesday 31, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uduce twa Teritwari ya Nyiragongo na Rutshuru dusanzwe tugenzurwa na M23, ubu hari amasaha ntarengwa uyu mutwe wamaze gushyiraho mu gihe cy’akazi no kuba abaturage bamaze kugera mu ngo zabo ngo ibungabunge umutekano uko yibwira ko bikwiye.

Sponsored Ad

M23 mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira ntiyasobanuye neza impamvu yafashe izi ngamba, gusa yavuze ko zafashwe "mu nyungu z’abaturage."

Muri izo ngamba harimo ko imirimo igomba gukorwa hagati ya saa 5:30 z’igitondo na saa tatu z’ijoro, na ho ibinyabiziga birimo moto n’imodoka bikaba byemerewe gukora ingendo hagati ya saa 5:30 na saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Amabwiriza agenga ingendo z’ibinyabiziga arareba abakoresha imihanda Kalengera-Kibumba, Kalengera-Tongo, Kiwanja-Kinyandoni na Burayi-Bunagana.

M23 yashyizeho amasaha ntarengwa y’akazi, mu gihe imirwano ikomeje hagati yayo n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

Kuva mu cyumweru gishize impande zombi ziri kurwanira mu bice bya Kibumba na Buhumba muri Teritwari ya Nyiragongo.

Amakuru aturuka muri iyi Teritwari avuga ko imirwano hagati y’impande zombi yakomeje kuri uyu wa Kabiri, by’umwihariko mu gace ka Kinyandoni.

M23 biciye muri Lawrence Kanyuka uyivugira mu bya Politiki yashinje FARDC, FDLR, abacancuro ndetse n’imitwe y’inyeshyamba kugaba ibitero muri kariya gace, gusa ivuga ko ikomeza kwirwanaho no kurinda abaturage kinyamwuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa