skol
fortebet

RDC: M23 yigambye guha isomo umutwe wa Wazalendo ufatanya na FARDC

Yanditswe: Monday 16, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 n’igisirikare cya DRC (FARDC) bakomeje kurwana ndetse urugamba ruri kugenda ruhindura isura uko bwije n’uko bukeye.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukwakira 2023, Umutwe wa M23, watangaje ko uru rugamba rwakomeje, ndetse ko abarwanyi bawo bari kurwana basubiza inyuma abo ku ruhande rwa FARDC, mu nzira za Kitshanga-Sake.

Kuri iki Cyumweru kandi, uyu mutwe wigambye ko wivuganye abasirikare benshi ba FARDC ndetse n’abo mu mitwe ifasha iki gisirikare cya Leta, aho wanagaragaje imirambo yabo ndetse n’ibikoresho wagiye ufata.

Kimwe mu bikomeje gutangaza benshi muri iyi mirwano yubuye, ni abana bato bigaragara ko bataruzuza imyaka y’ubukure bari kurwana ku ruhande rwa FARDC, bari mu itsinda ryiswe Wazalendo, bivugwa ko ari iry’urubyiruko rw’Abanyekongo rwiyemeje gutsintsura M23.

Uyu mutwe wa Wazalendo, nanone ufatwa nk’amayeri ya Guverinoma ya Congo, ahubwo ko ari ubumbatiye imitwe yose ifasha FARDC irimo FDLR ndetse n’indi inyuranye.

Ikinyamakuru Actualite.cd cyo muri RDC kivuga i Kitshanga, mu gace kegeranye na Masisi, haragaragara ituze ugereranije.

Icyakora, ibintu bikomeje guhungabana, nyuma y’imirwano hagati ya M23 na Wazalendo yabaye ku cyumweru mu nkengero z’uyu mujyi uhanzwe amaso.

Iki kinyamakuru kivuga ko Kitshanga kugeza ubu yigaruriwe na Wazalendo kandi ngo hari amakuru avuga ko hari abasirikare ba FARDC.

Iki kinyamakuru kivuga ko Télesphore Mitondeke, umuvugizi wa sosiyete sivile i Masisi yakibwiye ati: “Nyuma y’imirwano yabereye hirya no hino mu mujyi wa Kitshanga, nyuma y’iterabwoba rya M23,muri gurupema ya Bishusha,muri Rutshuru, umutuzo ugereranije wagarutse mu mujyi wa Kitshanga.

Ibi ni nyuma y’umubyigano wagaragaye mu baturage bari bamaze kwimuka. Umujyi ukomeje kugenzurwa n’abasore ba Wazalendo bashoboye gukumira umwanzi.

Birakwiye ko guverinoma irekera aho guceceka. FARDC igomba kurwana. Ubusugire bw’igihugu ntabwo bwaturuka mu mishyikirano.Birabangombwa ko dutuma DRC yubahwa nk’igihugu. Kandi ibi, bikava mu gutuma ibikorwa byose by’umutekano bikora. Ubu bugizi bwa nabi bwa M23 bugomba bugomba guhagarara."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa