skol
fortebet

Biravugwa: M23 yishe Abasirikare b’Abarundi bakabakaba 500 ingunga imwe

Yanditswe: Monday 29, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abasirikare b’u Burundi bagera kuri 472 nibo bamaze kumenyekana baguye mu gico batezwe na M23

Sponsored Ad

Imirwano ihanganishije umutwe w’inyeshyamba wa M23 hamwe n’ingabo za Leta ya Congo iy’u Burundi ndetse n’Abasirikare bo mu muryano wa SADC ikomeje gukara, dore ko nyuma y’uko hatangajwe Ambisikade yatezwe ingabo z’uburundi ziri muri iyo mirwano ubu noneho umubare wabamaze guhitanwa nayo wamenyekanye.

Ni igico cyatezwe kuwa 25-27 Mutarama 2024, ubwo Ingabo z’u Burundi zari zigabye igitero kuri M23 mu gace ka Muremure mu nkengero za Mweso muri Teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bikavugwa ko haguyemo abagera kuri 472 abandi 131 bagakomereka, harimo nabafashwe mpiri.

Si ubwambere Abasirikare bakomoka muri iki gihugu baguye muri iyi mirwano ari benshi, kuko hamaze igihe hatangazwa imfu zabo, dore ko no mu kwezi kw’Ukwakira 2023, muri Kitchanga haguye abasirikare b’u Burundi bagera kuri 200 abandi bagafatwa mpiri.

Ibintu byatumye abaturage bo muri iki gihugu basaba ubusobanuro bw’intambara abana babo bari kurwanira muri Congo, bavuga ko batumva impamvu bakomeje gusiga ubuzima bwabo muri iki gihugu.

Iyi ntambara ikomeje gufata indi ntera kuko uko bwije n’uko bukeye ihindura isura.

Umutwe w’inyeshyamaba wa M23 wasabye Leta ya Congo ko bagirana ibiganiro bagakemura ikibazo cy’umutekano w’iBurasirazuba mu buryo bw’amahoro nyamara Leta ya Congo yo ihitamo imirwano.

Ibitekerezo

  • Reka reka namwe mujye mutangaza ibintu bishoboka. Gutega ambushi birasanzwe ariko kwica abasirikare 470 icyarimwe, nabo bafite intwaro, ntibishoboka!

    Ubwo nibindi biracyaza bahame hamwe nibo bishoye, gusa wamugani wakibaza icyo bari kurwanira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa