skol
fortebet

RDC: M23 yongeye gufata agace ka Kishishe

Yanditswe: Wednesday 15, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kabiri, umutwe wa M23 wigaruriye umudugudu wa Kishishe wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (DRC), aho ushinjwa ko wakoze ubwicanyi mu mpera z’umwaka ushize.

Sponsored Ad

Izi nyeshyamba zavuye muri ako gace mu ntangiriro za Mata,ubwo bavaga mu tundi turere two mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bari barigaruriye umwaka ushize.

Ariko nyuma y’amezi atandatu hari umutuzo, imirwano ikaze yongeye gutangira mu ntangiriro z’Ukwakira hagati y’izi inyeshyamba n’ingabo za FARDC n’imitwe bafatanya,zirimo Wazalendo na FDLR.

Kuva icyo gihe, M23 yagiye isubira mu duce yari yarasigiye ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirzuba.

Nk’uko uwatanze amakuru kuri telefoni ari i Goma yabitangaje, ngo Kishishe ahanini idatuwe, yigaruriwe na M23 nyuma y’imirwano yamaze iminsi ibiri.

Hari andi makuru kandi avuga ko mu gitondo cyo kuwa kabiri, muri Teritwari ya Nyiragongo, indege y’intambara ya Sukhoi-25 ya FARDC yarashe ku birindiro bya M23, biri mu gace ka Burambo, muri gurupoma ya Kibumba.

Iyo ndege yarashe nyuma y’aho kuwa Mbere, kuva mu gitondo kugeza n’ijoro, imirwano yumvikanaga mu bice byinshi byo muri Rutshuru birimo Terero, Katolo, Musai na Chai, mu birometero nka bitanu gusa uvuye Kishishe.

Ni imirwano yari irimo imbunda nini n’intoya, aho uruhande rwa guverinoma ruvuga ko FARDC yabashije kubuza inyeshyamba za M23 kugera muri Kishishe, bikaba ngombwa ko ngo M23 yifashisha intwaro nini yazanwe mu modoka ya jeep ariko na yo ngo ikarokoka ha Mana ibisasu by’imbunda nini za FARDC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa