skol
fortebet

RDC : Minisiteri w’umutekano w’imbere mu Gihugu yateguje kwinjiza abapolisi 13000 bashya

Yanditswe: Tuesday 08, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri w’umutekano w’imbere mu Gihugu muri RD Congo ,Peter Kazadi, yatangaje ko bagiye kwinjiza mu gipolisi abandi bashya bagera ku 13000.

Sponsored Ad

Uyu mutegetsi yabitangaje ubwo yari ayoboye ibiganiro byamuhuje n’abapolisi bakuru mu murwa mukuru w’Igihugu i Kinshasa.

Ibiro bya minisiteri w’umutekano w’imbere mu gihugu ryasohoye itangazo kuri uyu wambere tariki ya 7 Kanama risobanura uku kwinjiza abapolisi bashya , ryongeraho ko ari igikorwa kizabera mu ntara zose zigize igihugu cya Congo Kinshasa.

Iryo tangazo rikomeza rivugako kongera aba Bapolisi bashya bangana kuriya bigamije guhindura imikorere no kongera imbaraga mu mutekano ucungirwa Abaturage n’ibyabo muri RD Congo.

Minisiteri Peter Kazadi kandi yavuze ko aba polisi bashya bazafasha mu guhashya no gucubya umuvundo w’ibinyabiziga byinshi mu murwa mukuru wa Kinshasa ubu urangwamo akavuyo gakabije.

Usibye ibyo kandi Peter Kazadi yongeyeho ko bifuza kugira ibyo bashyira ku murongo byihutirwa babifashijwemo n’igipolisi. Birimo
- Gukura ibinyabiziga byashaje cyane mu mugi n’ibindi birunze hirya no hino I Kinshasa ahatarabugenewe

- Gukumira amakamyo kwinjira mu mugi mu gihe cy’amasaha ya nijoro uhereye saaine(22H)
- gucunga imihanda neza bijyanye n’itegeko rigenga buri muhanda mu gihugu cya Congo Kinshasa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa