skol
fortebet

RDC: Nyuma y’iminsi 5 y’agahenge M23 yongeye gusakirana na FARDC, FDLR

Yanditswe: Saturday 21, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru aturuka i Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aravuga ko imirwano yongeye kubura hagati y’umutwe wa M23 n’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Sponsored Ad

Impande zombi zubuye imirwano nyuma y’iminsi itanu y’agahenge.

Amakuru avuga ko imirwano yaramukiye mu gace ka Bwiza ho muri Teritwari ya Masisi, ahakomeje kumvikana urusaku rw’imbunda zirimo into n’iziremereye.

M23 biciye mu bayobozi bayo bakuru yatanze impuruza y’uko Ingabo za Congo n’abo bakorana barimo FDLR n’abacancuro bari kurasa mu nkambi y’impunzi zahunze imirwano mu cyumweru gishize.

Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa yanditse ku rubuga rwa X ati: "Guhera saa 1:12 ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukwakira 2023, Ingabo z’indahemuka za Kinshasa [zigizwe na ] FDLR, FARDC, abacancuro ndetse n’inyeshyamba batatse n’imizinga iremereye inkambi y’abavuye mu byabo ya Bwiza."

Bisimwa yunzemo ko intego ya FARDC n’abo bakorana "ni ukurimbura abarokotse [ubwicanyi] bw’i Masisi bayihungiyemo."

Lawrence Kanyuka uvugira uriya mutwe mu bya Politiki yavuze ko M23 iri kurinda ziriya mpunzi; imirwano hagati y’impande zombi ikaba ikomeje.

M23 iremeza ko iri mu mirwano n’Igisirikare cya Cong, mu gihe Guverinoma y’iki gihugu yakunze kuvuga ko nta mirwano Ingabo zayo zirimo.

Kinshasa ivuga ko abo M23 iri kurwana na bo ari urubyiruko yita ko rwiyemeje gufata intwaro ngo rurengere RDC (Wazalendo).

Leta ya Congo cyakora imaze igihe itangaza ko hari Brigade 15 z’abasirikare bayo barangije imyitozo ya gisirikare yitegura kohereza mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kugira ngo batsinde burundu M23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa