skol
fortebet

RDC : ONU yahagaritse ubutabazi n’ubufasha bw’ibiribwa n’imiti ku baturage mu kirere cya Goma

Yanditswe: Monday 27, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubufasha bwahabwaga abaturage bari mu kaga muri Kivu ya ruguru hifashishijwe ikirere bwahagaritswe mu gihe kitazwi, by’umwihariko mu kirere cy’umugi wa Goma.

Sponsored Ad

Ubufasha bwahabwaga abaturage bari mu kaga muri Kivu ya ruguru hifashishijwe ikirere bwahagaritswe mu gihe kitazwi, by’umwihariko mu kirere cy’umugi wa Goma.

N’icyemezo cyaraye gitangajwe n’umuryango w’abibumbye l’ONU, usanzwe utanga ubutabazi ku baturage bazahajwe n’intambara mu burasirazuba bwa Congo binyuze mu gashami kawo PAM.

Byatangajwe n’urwego ruvugira PAM ku isi, isanzwe inafite inshingano zo gutanga ibiribwa ku bababaye n’impunzi muri rusange.

Indege zatangaga ubufasha bw’ibiribwa ku bakongomani bari mu kaga ntizahagaritswe gusa mu kirere cya Goma, ahubwo no mu duce nka Beni-Bunia, Goma-Walikale-Pinga-Kibua-Masisi-Oninga, Goma-Kirumba-Rwindi-Roe-Nobili.

Izi ngaba zashimangiwe na Radio Okapi isanzwe Ikorera mu kwaha kwa MONUSCO n’urwego rushinzwe ibiribwa ku isi PAM ku mpamvu y’isanganya ryo mu mpera z’icyumweru gishize kuwa 24 Gashyantare uyu mwaka.

Rishingiye ku ndege ya kajugujugu yatewe igisasu mu minota 10 gusa ihagurutse , bituma igwa bitunguranye ku kibuga cya Goma nyamara yari iriho yerekeza Walikale.

PAM, yatangaje ko indege yaguye nta kibazo kibayeho ndetse n’abakozi bayo 3 bari kumwe n’abagenzi 10 ntibagira icyo baba.

Gusa ntihatangajwe uwaba yaragize uruhare mu iraswa rya kajugujugu yayo yari igemuriye impunzi ibiribwa.

Icyakora yatangaje ko uku kuraswa Atari ubwambere kubayeho kuko ari incuro yakabiri, ari nayo mpamvu bafashe icyemezo cyo guhagarika ubufasha buhabwa abaturage kugera habayeho ibiganiro byizeza ko ntakibazo inzege zabo zizongera kugira mu bice birimo imirwano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa