skol
fortebet

RDC: Perezida Tshisekedi ari gutegura ’ingamba zikarishye’ ku mitwe y’inyeshyamba

Yanditswe: Friday 30, Apr 2021

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi yaraye avuze ko arimo gutegura "ingamba zikarishye" ku mitwe y’inyeshyamba ikorera mu burasirazuba bw’igihugu, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP.
Ati: "Ndimo gutegura ibisubizo bitanga umusaruro witezwe mu kugabanya mu buryo bwa burundu aya makuba yo mu burasirazuba" bw’igihugu.
Perezida Tshisekedi yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kane, ubwo yari yakiriye Perezida w’akanama k’Uburayi Charles Michel.
Imitwe (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi yaraye avuze ko arimo gutegura "ingamba zikarishye" ku mitwe y’inyeshyamba ikorera mu burasirazuba bw’igihugu, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP.

Ati: "Ndimo gutegura ibisubizo bitanga umusaruro witezwe mu kugabanya mu buryo bwa burundu aya makuba yo mu burasirazuba" bw’igihugu.

Perezida Tshisekedi yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kane, ubwo yari yakiriye Perezida w’akanama k’Uburayi Charles Michel.

Imitwe y’inyeshyamba irenga 120 - irimo ikomoka mu Rwanda, u Burundi na Uganda - ikorera mu burasirazuba bwa DR Congo, igatuma igice kinini cy’ako karere kirangwamo umutekano mucye.

Ku wa kabiri, ari i Paris mu Bufaransa, Perezida Tshisekedi yasabye ubufasha bw’Ubufaransa mu "kurandura" mu karere ka Beni ko mu burasirazuba umutwe w’inyeshyamba wa ADF.

Avuga ko uwo mutwe "usa n’ugendera ku matwara akaze yiyitirira idini ya Islam, ukoresha imvugo yiyitirira Islam kandi unakoresha uburyo bwiyitirira Islam", nkuko AFP isubiramo amagambo ye abivuga.

Ku wa mbere ubwo yarahizwaga, Minisitiri w’intebe mushya Jean-Michel Sama Lukonde yakomoje ku "ijambo ry’umukuru w’igihugu ku mutekano ucyenewe byihutirwa" mu burasirazuba bw’igihugu "harimo no gusimbuza ubutegetsi bwa gisivile bugasimburwa n’ubwa gisirikare".

Ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye muri DR Congo, buzwi nka MONUSCO, nabwo bwemeje ko hari umutwe w’abasirikare ba Kenya bagiye kujya kunganira MONUSCO mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

I Beni, abanyeshuri bamwe bo mu mashuri yisumbuye bamaze icyumweru bakambitse ku buyobozi bw’akarere basaba ko Perezida Tshisekedi ahagera, banasaba ko ingabo za MONUSCO zihava.

Zishinjwa n’abaturage bamwe ko nta cyo zikora mu gucyemura ikibazo cy’umutekano mucye uharangwa.

Asubiza abo banyeshuri, Perezida Tshisekedi yagize ati: "Mukwiye gusubira mu ngo zanyu kandi ntimwemere kuyobywa n’abakuze bo bagamije impamvu ya politike".

"Ntabwo ari MONUSCO yo kuryozwa" urugomo, nkuko yakomeje abivuga, ati: "Urubyiruko rurimo gutwarwa n’amarangamutima".

Umukobwa witwa Martine Riziki, wabajijwe na AFP aho akambitse na bagenzi be ku karere ka Beni, yasubije ati: "Mu by’ukuri twiyemeje kumutegereza [Perezida Tshisekedi]".

"Dufite ibyo kumubwira. Turambiwe kubaho gutya".

Perezida Tshisekedi yageze ku butegetsi mu 2019, mu cyabaye isimburana ku butegetsi rya mbere rikozwe mu mahoro ryari ribaye muri icyo gihugu mu myaka hafi 60 yari ishize.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa