skol
fortebet

RDC:Perezida Tshisekedi yarakariye uwari uyoboye FARDC muri Kitshanga amuha inshingano ziremereye

Yanditswe: Sunday 29, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yahamagaye kuri Telefone General Muhabo uyoboye ingabo za FARDC mu gace kegereye Kitshanga, amubaza uko byagenze ngo umutwe wa M23 ubatsinde ubambure umujyi wa Kitshanga.
Ni ikiganiro Tshisekedi yagiranye na General Mugabo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mutarama 2023, nyuma y’umunsi umwe gusa M23 ikubise inshuro FARDC ikayambura umujyi wa Kitshanga.
Muri iki kiganiro Perezida Tshisekedi yagiranye na Gen Mugabo uyoboye urugamba (...)

Sponsored Ad

Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yahamagaye kuri Telefone General Muhabo uyoboye ingabo za FARDC mu gace kegereye Kitshanga, amubaza uko byagenze ngo umutwe wa M23 ubatsinde ubambure umujyi wa Kitshanga.

Ni ikiganiro Tshisekedi yagiranye na General Mugabo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mutarama 2023, nyuma y’umunsi umwe gusa M23 ikubise inshuro FARDC ikayambura umujyi wa Kitshanga.

Muri iki kiganiro Perezida Tshisekedi yagiranye na Gen Mugabo uyoboye urugamba muri Masisi, yakoresheje imvugo iremereye cyane yumvikanamo umujinya,amubaza uburyo M23 ikomeje gutsinda FARDC.

Tshisekedi yabazaga Gen Mugabo icyabuze kugira ngo batsindwe uru rugamba, akamusubiza amubwira ko babuze ubutabazi ndetse n’ibikoresho bikababana iyanga birimo imbunda ndetse n’amasasu.

Gen Mugabo kandi yagejeje kuri Tshisekedi ibibazo biri mu basirikare bari kuri uru rugamba, amubwira ko bafite inzara nyinshi kuko batabona icyo kurya no kunywa, yewe ngo ni ubutabazi buhabwa inkomere ziba zakomerekeye ku rugamba.

Muri iki kiganiro cyakorerwaga mu ilingara, Tshisekedi yabazaga Gen Mugabo iby’amashusho yabonye arimo ayabanje kugaragaza uyu mujenerali ari muri uriya Mujyi wa Kitshanga ndetse n’andi yaje kugaragara wamaze kwinjirwano n’abarwanyi ba M23.

Tshisekedi aramubaza ati “none uwo mujyi mwawuvuyemo”, Gen Mugabo amusubiza agira ati “Yego rwose nyakubahwa twawuvuyemo.”

Tshisekedi yasabye Gen Mugabo ko bagomba gukora ibishoboka byose bakisubiza umujyi wa Kitshanga byanga byakunda.

IVOMO:RWANDATRIBUNE.COM

Ibitekerezo

  • Njyewe sinemera intambara M23 yasoje kuri Congo ariko ahantu yafashe FARDC ntiyahabakura kungufu ntibyashoboka keretse bahivanye nkuko babikoze Kishishe na Rumangabo

    Hahhh!!! Nabaho nabona President utecyereza nk’ifi niyo yibagirwa vuba ubuse yacahe intare za Sarambwe ko zariye karungu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa