skol
fortebet

RDC:Perezida Tshisekedi yasabye SADC kumuha ubufasha nk’ubwa Mozambique

Yanditswe: Friday 18, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye umuryango wa SADC ko bibaye ngombwa wakohereza muri Congo ingabo nk’izo wohereje muri Mozambique.

Sponsored Ad

Tshisekedi yabitangarije i Luanda muri Angola ku wa Kane tariki ya 17 Kanama, ubwo yari yitabiriye inama ya 44 isanzwe y’Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Ni inama yasize Tshisekedi asimbuwe na Perezida João Lourenço ku buyobozi bwa SADC.

Imwe mu ngingo yaganiriweho muri iriya iana ni iyerekeye gahunda ya SADC yo kohereza muri Congo Kinshasa Ingabo zo kuhagarura amahoro, nyuma y’igihe kirekire agace k’Uburasirazuba bwa kiriya gihugu kugarijwe n’umutekano muke.

Tshisekedi yagaragarije bagenzi be ko intambara Ingabo za RDC zimaze igihe zihanganyemo n’umutwe wa M23 ashinja u Rwanda guha ubufasha yateje "ihonyora rikabije ry’uburenganzira bwa muntu" mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Yavuze ko bibaye byiza RDC yakohererezwa Ingabo zitanga umusaruro nk’izohererejwe Mozambique.

Ati: "Abaturage ba Kongo baracyafite ibyiringiro n’icyizere ku bushobozi bw’ingabo z’igihugu cya RDC bwo gutsinda umwanzi, mu gihe batewe ishema n’ubufasha bwa SAMIDRC (Ingabo za SADC muri RDC) bwatangajwe bifuza ko butanga umusaruro nk’ubwa SAMIM bwahawe Ingabo za Mozambique."Muri 2021 ni bwo SADC yohereje Ingabo zayo muri Mozambique.

Izo ngabo zagezeyo zihasanga iz’u Rwanda zahageze muri Nyakanga 2021, zijya kwirukana ibyihebe bya Al Shabaab byari byarayogoje intara ya Cabo Delgado.
RDF ifatanyije na SAMIM bashoboye kwirukana ibyihebe mu duce dutandukanye tw’iriya ntara yo mu majyaruguru ya Mozambique byari byarigaruriye.

Kuri ubu SADC yamaze guha umugisha icyemezo cyo kohereza Ingabo zayo muri RDC, gusa itariki nyirizina zizinjirira muri Congo ntabwo iramenyekana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa