skol
fortebet

RDC:Raporo nshya ya HRW yagaragaje abagore bavuga ko basambanijwe na FDLR

Yanditswe: Tuesday 13, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abagore batandatu batuye mu bice byagenzurwaga n’umutwe witwaje intwaro wa M23 muri Repubulika ya demukarasi ya Congo barashinja umutwe witwaje intwaro wa FDLR na Nyatura kubasambanya ku ngufu.

Sponsored Ad

Nk’uko bigaragara muri raporo yo kuri uyu wa 13 Kamena 2023 yakozwe n’umuryango Human Rights Watch uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ibi byaha byakozwe kuva mu mpera z’umwaka ushize kugeza muri Gicurasi 2023.

Uyu mugore w’imyaka 60, mu buhamya yatanze, yasobanuye ko abarwanyi ba FDLR mu Kwakira 2022 bamusanze mu ishyamba aho yari yihishe M23 na bagenzi be bageraga ku 9 muri Rugari, teritwari ya Rutshuru, baramusambanya.

Abajijwe icyamubwiye ko ari abarwanyi ba FDLR, uyu mugore yasubije ati: “Nzi ko bari aba FDLR kubera ko babaga muri Karambi, hafi ya Rugari. Kandi turabazi. Batubwiye ko batwica mu gihe twari kubyanga.”

Undi w’imyaka 30 yasobanuye ko abarwanyi ba FDLR bamusambanyije ubwo bamufatiraga muri Kitshanga, ari kumwe n’umugabo we. Ngo icyo gihe bari bambaye imyambaro irimo iya gisivili n’iy’igisirikare cya RDC.

Uyu mubyeyi yakomeje asobanura ko ubwo yari amaze kurekurwa na FDLR, yagiye kwivuriza mu ivuriro riri hafi y’umujyi wa Goma, gusa ngo aracyaribwa. Umugabo we ngo aracyitabwaho n’umuganga kuko yahungabanyijwe n’ibyamubayeho.

Uw’imyaka 35 na we aravuga ko umurwanyi umwe mu ba Nyatura Abazungu [ikomoka kuri FDLR] yamusambanyirije mu nzira ubwo yahungaga abarwanyi ba M23 bari bafashe Kitshanga muri Gashyantare 2023.

Muri iyi raporo, ntacyo FDLR ivuga ku byo abarwanyi bayo bashinjwa. Gusa HRW iremeza ko hari ingabo za RDC zifasha imitwe yitwaje intwaro gukora ibi byaha, ikibutsa ubutegetsi bw’iki gihugu ko bufite inshingano zo gukora iperereza ku byaha bigikorerwamo no gukurikirana abo bufiteho ububasha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa