skol
fortebet

RDC: Umubare w’abaturage biciwe mu myigaragambyo yo gutwika imodoka za MONUSCO wiyongereye

Yanditswe: Thursday 09, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko abaturage bapfiriye mu myigaragambyo yo gutega imodoka za MONUSCO i Kanyaruchinya bakazitwika, ari umunani aho kuba batatu nkuko byari byabanje gutangazwa.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Gashyantare 2023, ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa FARDC muri Kivu ya Ruguru, Lieutenant Colonel Ndjike-Kaiko Guillaume.
Iri tangazo risobanura iby’iriya myigaragambyo, ritangira rivuga ko Guverineri (...)

Sponsored Ad

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko abaturage bapfiriye mu myigaragambyo yo gutega imodoka za MONUSCO i Kanyaruchinya bakazitwika, ari umunani aho kuba batatu nkuko byari byabanje gutangazwa.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Gashyantare 2023, ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa FARDC muri Kivu ya Ruguru, Lieutenant Colonel Ndjike-Kaiko Guillaume.

Iri tangazo risobanura iby’iriya myigaragambyo, ritangira rivuga ko Guverineri w’Urwego rwa Gisirikare ruyoboye Intara ya Kivu ya Ruguru, Lt Gen Ndima Konga Constant yababajwe n’ibyabaye kuri iriya tariki ya 07 Gashyantare 2023 byabereye i Kanyarutscinya muri Teritwari ya Nyiragongo.

Ubu bushyamirane bwabaye hagati y’abaturage bakuwe mu byabo n’intambara ndetse na MONUSCO, bwabaye ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00’) ubwo imodoka za MONUSCO zari zivuye i Rutshuru, zahagaritswe n’abo baturage bakazisagarira cyane bafite imiriro, ari bwo abasirikare ba MONUSCO bahise barekura amasasu.

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Ku bw’ibyago byatumye abantu umunani muri abo bakuwe mu byabo bitaba Imana, nabo abandi 28 barakomereka.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko “ku ruhande rwa MONUSCO nta n’umwe wamenyekanye wahasize ubuzima uretse imodoka eshatu zatwitswe.”

Risoza rivuga ko Guverineri w’urwego rwa Gisirikare ruyoboye iyi Ntara ya Kivu ya Ruguru yihanganisha imiryango y’ababuriye ubuzima muri iki gikorwa, akizeza ko hagiye gukorwa iperereza rizagaragaza impamvu MONUSCO yarekuye ayo masasu.

Iki gitero cyibasiye uruhererekane rw’imodoka z’ingabo za ONU cyabaye kuwa kabiri nimugoroba ahitwa Munigi muri 7Km mu majyaruguru uvuye i Goma.

Kuwa kabiri nijoro, MONUSCO yatangaje ko hapfuye abantu batatu ubwo aba baturage bategaga urwo ruhererekane rw’imodoka zayo zari zivuye i Kiwanja “bashyize amabuye manini”mu muhanda ubwo izi modoka zariho zerekeza i Goma, bagatwika enye muri zo.

MONUSCO ivuga ko aba baturage batangiye kwigabiza izi modoka “bazisahura” abasirikare ba MONUSCO nabo bagerageza kuzirinda, “muri uko gushyamirana” hapfuye abaturage umunani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa