skol
fortebet

RDC: Umusirikare wo mu ngabo za EAC yapfiriye mu gico zatezwe n’inyeshyamba

Yanditswe: Wednesday 25, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umusirikare umwe mu bagize ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zoherejwe kujya kubungabunga amahoro muri RDC [EACRF] yapfiriye mu gico [ambush] batezwe n’inyeshyamba ahitwa Kibumba mu Burasirazuba bwa RDC.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Ukwakira nibwo izi ngabo zatezwe iki gico,ziraswaho n’inyeshyamba byaviriyemo uyu musirikare gupfa.

Abayobozi bo muri Kivu ya ruguru ntibigeze batangaza izina ry’uyu musirikare n’ubwenegihugu bwe gusa umuvugizi yashinje inyeshyamba za M23 ko arizo zagabye icyo gitero.

Umuvugizi w’Ingabo za RDC muri Kivu ya ruguru,Col.Kaiko Ndjike yagize ati "M23 yagabye igitero ikoresheje imbunda ya Mortar Fire byatumye umusirikare wa EACRF apfa."

Uyu yavuze ko M23 imaze gukubitwa inshuro na FARDC nyuma yo gutea ibirindiro byayo,yahisemo kurasa kuri izi ngabo za EACRF kugira ngo ibeshyere FARDC ko ariyo yabikoze ndetse binatere urujijo.

Ntacyo M23 iravuga kuri ibi birego gusa uyu niwe musirikare wa mbere upfuye mu ngabo za EACRF zoherejwe muri RDC mu Ugushyingo 2022 guhangana n’inyeshyamba gusa zo zigahitamo kurinda abasivile aho kwishora mu mirwano.

Iki n’ikindi gitero kigabwe ku ngabo za EACRF mu cyumweru kimwe,ndetse izi ngabo zatangiye kwikanga ko zishobora kugabwaho ibitero byeruye n’inyeshyamba.

Ingabo za EACRF zigizwe n’izo mu bihungu nka Uganda,Kenya,Burundi na Sudani y’Epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa