skol
fortebet

RDC yafunze imipaka mbere y’amasaha make ngo amatora abe

Yanditswe: Tuesday 19, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, DGM, rwatangaje ko imipaka yo ku butaka y’iki gihugu irara ifunzwe by’agatenyo.

Sponsored Ad

Uru rwego rwasobanuye ko rwafashe iki cyemezo bitewe n’amatora rusange ateganyijwe kuri uyu wa 20 Ukuboza 2023, kandi ko ifungwa ry’iyi mipaka rimara amasaha 24.

Rwagize ruti “Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rutangaje ko imipaka yo ku butaka ifungwa guhera mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri kugeza ejo ku wa Gatatu tariki ya 20 Ukuboza 2023, saa 23h59.”

Umuyobozi w’uru rwego, Roland Kashwantale, yamenyesheje ibigo by’ubwikorezi bwo mu kirere, ibikorera mu mazi no ku butaka, ko muri aya masaha bitemerewe gukora, keretse gusa ibyo mu mahanga bikoresha ibibuga mpuzamahanga.

RDC ihana imbibi n’ibihugu icyenda birimo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Zambia, Angola, Sudani y’Epfo, Repubulika ya Centrafrique na Repubulika ya Congo na Tanzania.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa