skol
fortebet

RDC yahaye akazi abandi bacancuro benshi kugira ngo yigaranzure M23

Yanditswe: Friday 10, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yinjije abacanshuro bashya bagera ku 130,mu rwegi rwo gushaka uko yakwigaranzura umutwe wa M23 uyimereye nabi ndetse ushobora kuyifatana umujyi wa Goma.
Aba bacancuro barasanga abandi barimo gufatanya n’ingabo za Leta mu guhangana n’umutwe wa M23.
Ni abacanshuro ba gisirikare baturutse i Bucharest muri Romania no muri Bulgaria, bageze mu mujyi wa Goma ku wa Kabiri tariki 7 Gashyantare 2023.
Amakuru aturuka mu gisirikare cya FARDC yemeje ko "bacumbikiwe (...)

Sponsored Ad

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yinjije abacanshuro bashya bagera ku 130,mu rwegi rwo gushaka uko yakwigaranzura umutwe wa M23 uyimereye nabi ndetse ushobora kuyifatana umujyi wa Goma.

Aba bacancuro barasanga abandi barimo gufatanya n’ingabo za Leta mu guhangana n’umutwe wa M23.

Ni abacanshuro ba gisirikare baturutse i Bucharest muri Romania no muri Bulgaria, bageze mu mujyi wa Goma ku wa Kabiri tariki 7 Gashyantare 2023.

Amakuru aturuka mu gisirikare cya FARDC yemeje ko "bacumbikiwe muri La Joie Plazza Hotel."

Aya makuru avuga ko uyu mubare uratuma abacanshuro bose hamwe bagera muri 340, bari mu ntambara mu burasirazuba bwa RDC.

Ni ikimenyetso gishimangira ko Leta ya RDC ikomeje inzira yo gushaka intambara, aho kubahiriza ibiteganywa mu nzira y’amahoro irangajwe imbere n’ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR) binyuze mu biganiro byabereye i Luanda, ndetse n’ubuhuza buyobowe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, mu biganiro bya Nairobi.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, mu kwezi gushize yabwiye abadepite ko umubano na RDC atari mwiza, nubwo hari uburyo Akarere kashyizeho ko gukemura ikibazo.

Yavuze ko hari imikoranire yeruye ya FARDC na FDLR, ndetse bakomeje gufatanya mu kugaba ibitero kuri M23, ndetse ngo "ntibasiba no kuvuga ko ubundi bazagera no mu Rwanda".

Yakomeje ati "Nabibabwiye ibyabaye mu minsi yashize birimo n’izi ndege zimaze iminsi zinjira mu kirere cy’u Rwanda, nakongeraho ko mwabonye mu minsi yashize ko hari abacanshuro Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yazanye, ngo baba Goma hariya, bajya bavuga ko bageze kuri 300, ni ibintu biriho ku mugaragaro."

Yavuze ko hari amasezerano y’Ubumwe bwa Afurika yasinywe ku wa 3 Nyakanga 1977, agamije kuvanaho ubucanshuro ku mugabane wa Afurika.

Yakomeje ati "Harimo inshingano za buri gihugu ziri muri ayo masezerano, ntabwo uyu munsi hari hakwiye kuba hari abacanshuro baza ku mugaragaro ngo bagenze kuriya, ntihagire ababyamagana."

Nyamara ngo bikorwa muri RDC ku mugaragaro, kandi bigakorwa hagamijwe "kuzatera u Rwanda."

Ni ibintu yavuze ko biriho, ariko ashimangira ko aba basirikare ba FARDC n’abacanshuro nibatera u Rwanda, "bazakirwa uko baje".

IVOMO: IGIHE

Ibitekerezo

  • nibagerageze. abakongomani barwana bakoresha ubumenyi bungana cg buruta ubw’abacanshuro.
    umucanshuro niyiruka, ubwo murumva ikizaba kuri FARIDESE

    Nonese DRC baritatsa ay’ingona ngo M23 ntishaka guhagarika intambara,mugihe barkwinjiza abacancuro?kuba babinjiza n’ikimenyetso ko DRC idakeneye kumva ibibazo bya M23 kugirango imirwano ihagarare,ahubwo bashishikajwe nogukemura ibibazo muburyo bw’intambara,ubworero nibareke kurushya abayobozi n’akarere ngo barabashakira amahoro,bumvane imitsi uzatsindwa azayamanika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa