skol
fortebet

Byarangiye RDC igeretse ku Rwanda kurasa ku kibuga cy’indege cya Goma

Yanditswe: Saturday 17, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi w’Igisirikare cya RDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant Colonel Ndjike Kaiko Guillaume, yatangaje ko ‘drones’ z’u Rwanda ari zo zarashe kuri iki kibuga cy’indege cya Goma.

Sponsored Ad

Iki kibuga cyarashweho mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu,tariki ya 17 Gashyantare 2024,ahagana saa munani z’ijoro.

Mu butumwa bwa videwo ku rubuga X, Liyetona Koloneli Guillaume Ndjike Kaiko, umuvugizi w’ingabo za DR Congo (FARDC) mu ntara ya Kivu ya Ruguru, yavuze ko izo drone za RDF zateye mu ijoro ryo ku wa gatanu rishyira kuri uyu wa gatandatu.

Ati: "Saa munani za mu gitondo [2h] ku isaha ya hano, drone njya rugamba z’ingabo z’u Rwanda, byumvikana ko zavuye ku butaka bw’u Rwanda, zarenze ku mipaka ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo."

Nta cyo RDF yari yatangaza ku mugaragaro kuri ibi birego bishya bya DR Congo.

Lt Col Kaiko yavuze ko izo drone z’u Rwanda "zagambiriye kurasa ku ndege z’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hashingiwe, birumvikana, ku nzira zakurikiwe n’ibisasu by’izo drone".

Yongeyeho ko indege za FARDC "ntizagezweho" n’ibisasu by’izo drone, "ahubwo ni indege za gisivile, zitagezweho gusa [n’ibisasu], ahubwo zanangiritse".

Ariko Radio Okapi y’Umuryango w’Abibumbye ikorera muri DR Congo yasubiyemo amagambo y’abayihaye amakuru bavuga ko indege ya Sukhoi Su-25 ya FARDC yangijwe ibaba n’igisasu ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma.

Igisirikare cya DR Congo gitangaje ibi mu gihe ku wa gatanu i Addis-Abeba muri Ethiopia, habaye inama idasanzwe yatumijwe n’umuhuza, Perezida w’Angola João Lourenço, yabaye iruhande rw’inama ya 37 y’abakuru b’ibihugu bo mu muryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU), yo yatangiye kuri uyu wa gatandatu.

Mu byo Lourenço yasabye muri iyo nama, amakuru avuga ko harimo nuko hongera kubaho ibiganiro hagati ya Kigali na Kinshasa, kandi imirwano hagati y’umutwe w’inyeshyamba wa M23 na FARDC n’abafatanyabikorwa bayo, igahagarara.

U Rwanda rushinjwa henshi, nko muri raporo z’Umuryango w’Abibumbye, gufasha inyeshyamba za M23, ikirego ruhakana.

U Rwanda narwo rushinja DR Congo gukorana n’umutwe w’inyeshyamba z’Abanyarwanda ukorera mu burasirazuba bw’icyo gihugu (FDLR), uvuga ko urwanya leta y’u Rwanda. DR Congo na yo ihakana icyo kirego.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa