RDC yashyize umucyo ku mubare nyawo w’imitwe yitwaje intwaro iri ku butaka bwayo
Yanditswe: Wednesday 19, Apr 2023
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko itunze imitwe yitwaje intwaro 266 ikorera mu burasirazuba bwayo.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko itunze imitwe yitwaje intwaro 266 ikorera mu burasirazuba bwayo.
Byatangajwe na Tommy Tambwe Ushind ukuriye gahunda yo kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abayihozemo (P-DDRCS).
Yavuze ko mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Congo harimo 252 ikomoka imbere mu gihugu na 14 ikomoka mu bihugu by’amahanga birimo n’u Rwanda.
Mu mitwe ikomoka mu mahanga ikorera mu burasirazuba bwa RDC harimo iya FDLR, RUD-Urunana ndetse n’imitwe ya P5 ishamikiye ku ishyaka RNC ya Kayumba Nyamwasa yose igambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Irimo kandi ADF yo muri Uganda na RED-Tabara yo mu gihugu cy’u Burundi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *