skol
fortebet

RDF na M23 bageretsweho urupfu rw’abasirikare b’Afurika y’Epfo baturikijwe n’igisasu

Yanditswe: Friday 16, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo yageretse urupfu rw’Abanyafurika y’Epfo ba SANDF kuri RDF na M23 nyuma y’uko baturikanywe n’igisasu cyaturikiye mu birindiro by’ingabo za SADC ziri muri iki gihugu mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa M23.

Sponsored Ad

Mu itangazo rigenewe Abanyamakuru Minisiteri y’Itumanaho n’Itangazamakuru yashyize hanze, yavuze ko ingabo z’u Rwanda na M23 aribo bari inyuma y’urupfu rw’aba basirikare babiri baturikanywe n’igisasu cyanakomerekeje batatu.

Itangazo riragira riti"Leta ya Congo ibabajwe n’urupfu rw’Abasirikare babiri ba Afurika y’Epfo (SANDF) barashweho n’igisirikare cy’u Rwanda na M23 ku birindiro byabo biri i Mubambiro kuwa 14 Gashyantare 2024 muri teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru."

Ubwo iki gisasu cyaturikanaga aba basirikare , SANDF yatangaje urupfu rwabo ariko ntiyagaragaza aho cyaturutse n’uwabigizemo uruhare.

Leta ya Congo ni kenshi ikunze kuvuga nabi u Rwanda igamije kurusiga icyasha.Irushinja gufasha umutwe wa M23 no kugira igisirikare ku butaka bwayo ariko rwagiye rubihakana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa