skol
fortebet

Russia: Abagabo barimo guhunga umuhamagaro wa Putin wo kujya mu gisirikare

Yanditswe: Friday 23, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abagabo mu Burusiya barimo kugerageza kuva mu gihugu bahunga kwinjizwa mu gisirikare ngo bajye mu ntambara muri Ukraine.

Sponsored Ad

Imirongo yabaye miremire ku mupaka kuva kuwa gatatu ubwo Perezida Vladimir Putin yatangaza ko igisirikare gikeneye abantu bashya nibura 300,000 ngo bajye kurugamba.

Kremlin ivuga ko amakuru y’abagabo b’imyaka y’urugamba barimo guhunga akabirizwa.

Ariko ku mupaka n’igihugu cya Georgia, imodoka zitoye imirongo igera ku birometero zirimo abagabo bahunga kwinjizwa mu ntambara muri Ukraine.

Umugabo umwe utifuje gutangazwa yabwiye umunyamakuru Rayhan Demytrie wa BBC ko ubwo Putin yatangazaga biriya yahise passport ye bwangu akerekeza ku mupaka, nta kindi kintu atwaye – kuko yumva ari mu itsinda ry’abakenewe mu ntambara.

Bamwe mu babibonye bavuga ko imirongo ku mupaka wa Upper Lars igera kuri 5km, mu gihe irindi tsinda rivuga ko byarifashe amasaha arindwi kugira ngo ryambuke uwo mupaka.

Video zo kumupaka zerekana abashoferi bamwe b’imodoka n’amakamyo bazivuyemo mu gihe zihagaze ku mirongo miremire zitagenda.

Georgia ni kimwe mu bihugu bicye bituranye n’Uburusiya aho Abarusiya bashobora kwinjira badasabye Visa.

Finland bisangiye umupaka wa 1,300km isaba visa kuyinjiramo kandi nayo yatangaje kwiyongera kw’abinjira mu ijoro ryacyeye – gusa ivuga ko byari ku rwego rudakabije.

Abategetsi b’Uburusiya bashimangira ko uwo muhamagaro uzareba abantu bakoze igisirikare mbere, ko utazareba buri wese.

Ariko imbere mu Burusiya, hari ibihuha ko kwinjiza abantu mu gisirikare bishoboka kuzaba binini kurusha uko abategetsi bo babivuga.

Ikinyamakuru Novaya Gazeta, cyimuriye ibikorwa byacyo hanze y’Uburusiya kubera gutinya kugirirwa nabi, kivuga ko itegeko rya Putin ririmo igika cy’umugereka kitatagaragajwe kandi cyagizwe ibanga.

Iki kinyamakuru kivuga ko icyo gika cyemeza ko abagera kuri miliyoni bashobora kwinjizwa mu ngabo, aho kuba 300,000 bavuzwe, kivuga ko kibicyesha umuntu wo muri guverinoma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa