skol
fortebet

SADC na FARDC barwanye inkundura na M23 kuri iki cyumweru

Yanditswe: Monday 22, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Africa yo mu majyepfo (SADC) watangaje ku cyumweru ko umunyamabanga wawo Elias Magosi yasuye ingabo zawo zoherejwe mu mirwano muri DR Congo.

Sponsored Ad

SADC ivuga ko Magosi – ukomoka muri Botswana – yari yaje “kwishimira no kugenzura uko ibikorwa byifashe”.

Umutwe wa SADC kugeza ubu ugizwe n’ingabo zavuye muri Africa y’Epfo, Malawi na Tanzania, waje gufasha ingabo za Congo mu mirwano yo kurandura umutwe wa M23.

Hagati aho umuvugizi wa M23 Lawrence Kanyuka yatangaje ko kuri iki cyumweru ihuriro ry’ingabo za leta n’imitwe ifatanya nazo hamwe n’izi ngabo za SADC "bagabye ibitero bigari ku baturage" mu duce twa Mpati na Karuba muri Masisi na Kibumba muri Rutshuru.

Kanyuka avuga ko ibi bitero byifashishije indege za drones hamwe n’imbunda za muzinga zirasa kure.

Iyi mirwano yo ku cyumweru yaje guhosha mu ijoro rishyira kuri uyu wa mbere, gusa yatumye abasivile benshi bava mu byabo barahunga cyane cyane mu gace ka Karuba, nk’uko amakuru agera kuri BBC dukesha iyi nkuru abyemeza.

Uruhande rw’ingabo za leta ntacyo ruratangaza kuri iyi mirwano yo ku cyumweru, gusa amwe mu makuru yatangajwe n’abazishyigikiye avuga ko inyeshyamba za M23 ari zo zateye ingabo za leta n’abafatanyije nazo.

Muri raporo yazo iheruka, inzobere za ONU zivuga ko ingabo za Congo zifatanyije n’imitwe irimo FDLR, iya Mai-Mai itandukanye yahujwe ikitwa Wazalendo, n’ingabo z’u Burundi. M23 ivuga ko ubu n’ingabo za SADC ziyongereyeho.

Ziriya nzobere zivuga ko M23 ifashwa n’igisirikare cy’u Rwanda.

Kigali na Gitega bihakana ibivugwa n’inzobere za ONU.

Abasesenguzi bavuga ko hari impungenge ko intambara ziri mu burasirazuba bwa DR Congo zishobora gutera ubushyamirane bukomeye kurushaho mu karere k’ibiyaga bigari.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa