skol
fortebet

SADC yashyize ivuga ku ngabo yohereje muri RDC

Yanditswe: Thursday 04, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe SADC (Southern Africa Development Community) rihurikiyemo ibihugu byo muri Afrika y’Amajyepfo ryatangaje ko ingabo zaryo zamazekugera muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo.

Sponsored Ad

Ubwo butumwa bwo gufasha kugarura amahoro muri icyo gihugu mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro bwahawe izina rya SAMIDRC (Southern Africa Development Community Mission in the Democratic Republic of Congo).

Itangazo rya SADC ryo kuri uyu wa kane Mutarama rivuga ko izo ngabo zagezeyo kuva tariki 15 Ukuboza 2023 ’’ muri gahunda yo gufasha leta ya Congo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Congo,harangwa n’ukwiyongera kw’imyiryane n’umutekano bitewe n’ukwiyongera kw’imitwe yitwaje intwaro’’.

Izi ngabo za SADC zigiye gusimbura iz’ishyirahamwe ry’ibihugu bya Afrika y’Uburasirazuba, EAC (EACRF).

Leta ya Congo yasabye ko zivayo mu mpera z’umwaka ushize ana n’umwaka zimazeyo ivuga ko nta kinini zayifashije mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro,cyane cyane M23.

EACRF yarimo ingabo zituruka mu Burundi, Kenya, Uganda na Sudan y’Epfo. N’ubwo Tanzania isanzwe na yo iri mu bihugu bigize EAC, nta ngabo yari yarohereje mu rwego rwa EACRF.

U Rwanda na rwo nta ngabo rwari rwarohereje mu gihe Congo irushinja kuba rushyigikiye M23, ibyo uwo mutwe n’u Rrwanda bidasiba guhakana.

Mu 2013, izo ngabo za SADC ni zo zatsinze uwo mutwe imbere y’uko usubira kubyutsa umutwe mu 2021.

Ku bijanye n’ibikorwa vya SAMIDRC, itangazo rivuga ko ingabo z’akarere ka SADC ziturutse muri Malawi, Afrika y’epfo na Tanzaniya ziriko zirakorana n’ingabo za Congo (FARDC), mu kurwanya imigwi yitwaje ibirwanisho ikorera mu buseruko bw’ico gihugu.

SADC ivuga ko umutwe wa SAMIDRC werekana ishyaka ry’ibihugu bigize umuryango wa SADC mu gushyigikira Congo mu bushake bwo kugarura amahoro arambye.

Iryo shyirahamwe risobanura ko kohereza ingabo za SAMIDRC biri mu ntumbero yaryo yo kwivunira umwanzi hamwe no gufatira imyanzuro hamwe, nk’uko biri mu masezerano ya SADC yo kurwaniriza umwanzi hamwe yo mu 2003.

Ayo masezerano avuga ati: ’’Igitero cyitwaje intwaro icyo ari cyo cyose gikorewe kimwe mu bihugu bigize uyu muryango kizafatwa nko guhungabanya amahoro n’umutekano wa buri gihugu kimwe mu birigize kandi bizagita bifatira hamwe ingamba yo gutabarana .”

Umuyobozi w’ingabo za SAMIDRC ni Jenerali Majoro Monwabisi Dyakopu uturuka muri Afrika y’Epfo.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa