skol
fortebet

Sitasiyo ya Polisi Kayihura yahoze ayobora igiye gusenywa

Yanditswe: Wednesday 08, Aug 2018

Sponsored Ad

Mu nama Polisi yagiranye n’abaturage ba Muyenga, Umuvugizi wayo, Emilian Kayima, yatangaje ko iyi sitasiyo igiye gusenywa kuko nyir’ubutaka yubatsemo abukeneye ngo abukoreshe ibindi.
Yagize ati “Iyi sitasiyo ya Polisi yubatse mu butaka bw’undi muntu kandi arashaka kubusubirana. Nka polisi twafashe icyemezo cyo kuyikuramo, abapolisi bose bayikoragamo bakajyanwa mu zindi sitasiyo byegeranye”.
Yavuze ko abapolisi hafi 100 bayikoreragaho bazajyanwa mu zindi sitasiyo za Bukasa, Kisugu na (...)

Sponsored Ad

Mu nama Polisi yagiranye n’abaturage ba Muyenga, Umuvugizi wayo, Emilian Kayima, yatangaje ko iyi sitasiyo igiye gusenywa kuko nyir’ubutaka yubatsemo abukeneye ngo abukoreshe ibindi.

Yagize ati “Iyi sitasiyo ya Polisi yubatse mu butaka bw’undi muntu kandi arashaka kubusubirana. Nka polisi twafashe icyemezo cyo kuyikuramo, abapolisi bose bayikoragamo bakajyanwa mu zindi sitasiyo byegeranye”.

Yavuze ko abapolisi hafi 100 bayikoreragaho bazajyanwa mu zindi sitasiyo za Bukasa, Kisugu na Kabalagala.

The Monitor ariko itangaza ko iki cyemezo cya polisi abaturage bahise bagitera utwatsi, bavuga ko ubutegetsi bwa Museveni bushaka gusibanganya ibikorwa byiza basigiwe na Gen. Kayihura cyane cyane muri Kampala.

Andi makuru iki kinyamakuru cyashoboye gukura mu bandi bayobozi ba Polisi ya Kampala, yemeza ko ngo nyir’isambu azwi neza, ndetse ko atemeranya n’ibivugwa na Polisi, agahakana yivuye inyuma ko ntacyo akeneye gukoresha ubwo butaka, ahubwo bari kumuhimbira ibinyoma kubera inyungu zabo atazi.

Hagati aho kandi bamwe mu baturage ba Uganda, bishyize hamwe batangiza igikorwa rusange cyo gusaba Urukiko Rukuru rwa Kampala kurekura Gen. Kale Kayihura cyangwa se akuburanishwa ku byaha akekwaho mu buryo bujyanye n’amategeko.

Ibitekerezo

  • Ubu ibyo yakoze byose inyiturano n’iyo? nk’iyo SITASIYO irasenyerwa iki kandi ari igikorwa remezo gifitiye igihugu n’abaturage akamaro, ko aatari inzu ye bwite ikorerwamo ibikorwa bye, ikaba ikorerwamo na leta n’abakozi bayo. Iyo nyubako irazira iki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa