skol
fortebet

Somalia:Ingabo za Afurika yunze ubumwe zeguriye iz’igihugu ibindi birindiro

Yanditswe: Wednesday 28, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe w’ingabo wa Afurika yunze ubumwe (AU) weguriye ingabo z’igihugu cya Somalia ibindi birindiro mu buryo bwo kwitegura kuzegurira ububasha bwo kwirindira umutekano cyane ko manda y’ingabo za AU irangira mu mpera z’umwaka utaha.

Sponsored Ad

Biteganijwe ko mu mpera za Kamena byibura abasirikare babarirwa mu 2000 bazaba bamaze kuva muri Somaliya.

Ihererekanya bubasha kuri ibyo bigo by’abasirikare ba AU ryabaye kuri uyu wa kabiri, Somaliya yegukana ibigo bya I Adele ,Mirtagwa na Hajji Ali biherereye rwagati muri Shabelle.

Kugeza ubu, uyu mwaka wonyine ingabo za AU zimaze gutanga ibirindiro bya gisirikare bigera kuri bitandatu, birimo bitanu muri byo biherereye muri region ya Shabelle.

Ibirindiro byambere by’igisirikare cya AU biherereye mu karere ka Heliwa kagize umugi wa Mogadishu, ibi byeguriwe ingabo za somaliya kuri 22 z’ukwambere uyu mwaka, ibirindiro byayoborwaga n’ingabo z’Uburundi.

Nubwo bimeze uko, kugeza ubu ntibizwi neza umubare w’ibirindiro ingabo za AU zimaze kwegurira iza Somaliya

Ingabo z’iki gihugu cya Somaliya zimaze igihe zitoreza muri Uganda, Ethiopia na Eritrea ngo zisimbure izindi 19000 za AU zafashaga guhangana n’ibyihebe muri Somaliya.

Kuva kwa AU biri somaliya bibaye mu gihe ingabo za Somaliya zimaze igihe zitoza no gutangira urugendo rwa kabiri rwo kwigobotora ibitero bya al-Shabab nkuko BBC ibivuga.

Kurundi ruhande ariko Ibyihebe bya al-Qaeda byihuje n’indi mitwe yitwaje intwaro byashyize amashusho ku karubanda agaragaza ukuzamura mu ntera ibindi byihebe bishya bibarirwa mu Magana nk’inzira yo kwereka Somaliya ko bagihari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa