skol
fortebet

Somalia: Umukuru wa Polisi n’ushinzwe iperereza bakuwe mu kazi

Yanditswe: Monday 30, Oct 2017

Sponsored Ad

Umukuru w’igipolisi, Abdihakim Dahir Saiid hamwe n’umukuru w’ibiro bishinzwe iperereza,Abdillahi Mohamed Sanbalooshe mu gihugu cya Somalia, birukanywe ku mirimo y’abo nyuma y’uko al-Shabab ikoze igitero cyahitanye abarenga 276 mu murwa mukuru Mogadishu.
Amakuru atangazwa n’abashinzwe gucunga umutekano avuga ko abantu 276 basize ubuzima muri icyo gitero cyabereye ku ihoterli yitwa Nasa Hablod Two, iri i Mogadishu. Abandi bantu barenga 20 barakomeretse.
Minisitiri ushinzwe itangazamakuru muri (...)

Sponsored Ad

Umukuru w’igipolisi, Abdihakim Dahir Saiid hamwe n’umukuru w’ibiro bishinzwe iperereza,Abdillahi Mohamed Sanbalooshe mu gihugu cya Somalia, birukanywe ku mirimo y’abo nyuma y’uko al-Shabab ikoze igitero cyahitanye abarenga 276 mu murwa mukuru Mogadishu.

Amakuru atangazwa n’abashinzwe gucunga umutekano avuga ko abantu 276 basize ubuzima muri icyo gitero cyabereye ku ihoterli yitwa Nasa Hablod Two, iri i Mogadishu. Abandi bantu barenga 20 barakomeretse.

Minisitiri ushinzwe itangazamakuru muri Somaliya, Abdirahman Omar Osman yemeje ko aba bayobozi uko ari babiri birukanwe, avuga ko bari guhagarika iyo kamyo yaturikijwemwo igisasu mu gihe bari gukora neza ibikorwa by’iperereza bari bashinzwe.

Abo barwanyi bateye iyo hoteri ku musi wa gatandatu, nyuma y’akanya gato y’aho baturikirije ikibombe ku rugi rugana kuri iyo hoteri.

Abapolisi batangaje ko bafashe babiri mu bantu bakoze icyo gitero.

Ku musi wa gatandatu kandi habaye ikindi gitero ku nyubako yahoze ari ibiro by’inteko inshingamategeko.

Icyo gihe Leta y’U Rwanda yihanganishije iya Somalia kubw’urupfu rw’abantu 277 bari bamaze gupfa abandi 300 bagakomereka mu gitero cyagabwe Mujyi wa Somalia, Mogadishu kuwa Gatandatu tariki ya 14 Ukwakira 2017.

Ikamyo yari ipakiyemo ibisasu yashanyukiye mu gace kazwiho kubamo abantu benshi n’ibigo byinshi by’ubucuruzi muri Somalia abantu benshi barakomera abandi barapfa, ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu w’icyumweru dusoje.

Ibitekerezo

  • Birababaje kubona imana idusaba gukundana,nyamara tugakoresha imbaraga zacu n’ubwenge bwacu mu ntambara.Twese tuzi ko twaremwe mu ishusho y’imana.Nicyo gituma itubuza "kumena amaraso"y’undi muntu (Genesis 9:6).Kugirango isi izabe Paradizo,imana izabanza yice abantu bose bakora ibyo itubuza (Yeremiya 25:33).Ibyo bizaba ku munsi w’imperuka.
    Izakuraho kandi n’ubutegetsi bw’abantu,ibuhe YESU,ategeke isi yose,ayihindure Paradizo.Bisome muli Daniel 2:44 na Revelations 11:15.YESU azafatanya n’abantu bake bazajya mu ijuru (Daniel 7:27).Umuntu wese ushaka kuzaba mu isi nshya cyangwa ijuru rishya dusoma muli 2 Petero 3:13,agomba guhinduka,agashaka ubwami bw’imana,aho kwibera mu byisi gusa.Ntabwo bivuga ko ureka gukora akazi gasanzwe.Kuko natwe mubona twirirwa tubabwiriza,tubikora ku buntu kuko YESU yasabye abakristu nyakuri gukora umurimo w’imana ku buntu (Matayo 10:8).Natwe turi nka mwe.Dukora n’akandi kazi gasanzwe,kugirango tubeho.Ibi dukora byo kubwiriza,nawe imana irabigusaba (Yohana 14:12).Niba nawe ubishaka,twakigana nawe Bible,ikaguhindura,ukamenya neza ibyo imana igusaba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa