skol
fortebet

Somalia yirukanye Major Gen. Odawaa wari umugaba mukuru w’ingabo

Yanditswe: Tuesday 20, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 19.06.2023, nibwo byatangajwe ko Somalia yirukanye umugaba mukuru w’ingabo, Major Gen. Odawaa Yusuf Rageh.

Sponsored Ad

Ibi bibaye mu gihe gihe hari amakimbirane ya politiki mu karere ka Hiran rwagati muri iki gihugu, ari naho higanje ibikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa al-Shabaab.

Icyemezo cyo kwirukana Rageh cyafatiwe mu nama y’abaminisitiri yabereye i Mogadishu iyobowe na Minisitiri w’intebe, Hamza Abdi Barre, nk’uko byatangajwe n’ibiro bye.

Inama y’Abaminisitiri yemeje kandi ko Brig. Gen. Ibrahim Sheikh Muhiyadin Addow agirwa umugaba mushya w’ingabo z’igihugu cya Somalia.

Uyu mugaba mukuru w’ingabo mushya yahoze akora nk’umuyobozi w’ingabo zishinzwe kurinda Perezida kandi bivugwa ko yize ibijyanye no gucunga ibikoresho bya gisirikare mu Butaliyani nk’uko Anadolu Agency ya Turkiya yabyanditse.

Gen. Rageh, w’imyaka 45, yari yagizwe umugaba w’ingabo muri Kanama 2020 n’uwahoze ari Perezida, Mohamed Abdullahi Mohamed Farmajo, kandi kwirukanwa kwe bije mu gihe havugwa amakimbirane ya politiki mu karere ka Hiran muri leta ya Hirshabele, ahari izingiro ry’imirwano yo kurwanya umutwe w’iterabwoba ufitanye isano na al-Qaeda.

Iki cyemezo kije nyuma y’iminsi mike Perezida wa Hirshabele, Ali Gudlawe Hussien, yirukanye Ali Jeyte Osman, Guverineri w’ubuyobozi bw’akarere ka Hiran, wagaragaye nk’isura y’urugamba rwo kurwanya umutwe w’iterabwoba muri iyo ntara.

Icyakora, Osman yamaganye iyirukanwa rye maze atangaza ko atakemera leta mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Beledwayne, umurwa mukuru w’akarere ka Hiran, ku Cyumweru.

Yatangaje kandi ko hashyizweho indi leta nshya, mu zigize leta nkuru ya Somalia, mu ntara ya Hiran rwagati.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa