skol
fortebet

Somaliya: Abarenga 13 baguye mu gitero cy’umwiyahuzi abandi 45 barakomereka

Yanditswe: Monday 25, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abakozi bo mu by’ubutabazi muri Somaliya bakomeje gushakisha abahitanywe n’igisasu cyatezwe mu modoka giturikana abantu 12 gisenya n’amazu.

Sponsored Ad

Umwiyahuzi yaje atwaye imodoka yuzuye ibisasu biturika ayigongesha bariyeri yari mu mujyi wa Beledweyne, ibyo bisasu bihita bishwanyukana abantu n’amazu.

Polisi yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko umubare w’abahitanywe n’ibyo bisasu umaze kurenga 13 bari batangajwe naho abagera kuri 45 bakomerekeye muri iki gitero. Polisi ntiyatangaje umubare nyawo ariko yavuze ko abapfuye bashobora kwiyongera.

Perezida wa Somaliya Hassan Sheikh Mohamud yamaganye icyo gitero yongera kurahira ko azatsemba abarwanyi ba Al-Shabaab bamaze imyaka 15 bagaba ibitero ku butegetsi buriho bigahungabanya umutekano w’igihugu.

Kugeza ubu ntawe urigamba iki gitero kibaye nyuma y’uko leta ya Somaliya yemeye ko habaye kudohoka mu ntambara irwana n’aba barwanyi bafitanye isano n’umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaeda.

Ingabo z’umuryango w’Afurika yunze Ubumwe zoherejwe muri Somaliya muri 2007 mu butumwa bwagenewe kumara amezi atandatu ariko kugeza ubu ziracyariyo.

Ibyemezo by’Umuryango w’Abibumbye byasabye ingabo z’Afurika yunze Ubumwe kuba zose zavuye muri icyo gihugu umwaka utaha zikareka iza Somaliya zikirindaira umutekano. Ariko ibibazo by’umutekano bikomeje kuba uruhuri muri iki gihugu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa