skol
fortebet

Somaliya Irigamba kwisubiza Uturere 20 Twari Twarafashwe na Al-Shabab

Yanditswe: Tuesday 13, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Igisirikare cya Somaliya kiravuga ko ibitero cyakoze mu ntara ya Hiran byatumye kigarurira uturere 20 twari twarafashwe n’umutwe w’iterabwoba w’al-Shabab.

Sponsored Ad

Igisirikare cya Somaliya kiravuga ko ibitero cyakoze mu ntara ya Hiran byatumye kigarurira uturere 20 twari twarafashwe n’umutwe w’iterabwoba w’al-Shabab.

Kapitene Mohamed Ibrahim Daud, ukuriye igisirikare cya Leta yabwiye Ijwi ry’Amerika ko abasirikare bafatanije n’abanyagihugu bitwaje ibirwanisho kandi bamaze kwica aba al-Shabab barenga 100.

Yemeza kandi ko bamaze kwigarurira uturere 20 twari mu maboko y’uwo mutwe w’ibyihebe.

Kapitene Daud yavuze ko abasirikare ba reta bafashe abandi barwanyi 20 ari bazima. Yemeza ko igisirikare cyabonye ubufasha bwo mu kirere muri ibyo bikorwa, ariko yirinze kuvuga igihugu cyateye inkunga muri ibyo bitero.

Mu itangazo ryasohotse kuri iki cyumweru dusoje, Minisiteri y’itangazamakuru yatangaje ko ibi bikorwa bya gisirikare ari ibya mbere bikozwe mu gushyira mu bikorwa umugambi wa Leta wo kurwanya iterabwoba.

Ni mu cyerekezo cyo kurandura burundu umutwe wa al-Shabab mu gihugu kuburyo utazongera kuhagaruka.

Al-Shabab ntacyo yavuze kubyavuzwe na reta ya Somaliya, ariko yaherukaga kwigamba ko yakoze ibitero by’amabombe muri iyo ntara ya Hiran ku basirikare ba Somaliya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa