skol
fortebet

Somlia:Operasiyo y’ingabo z’Igihugu na America yisasiye ibyihebe 100

Yanditswe: Thursday 20, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’itangazamakuru muri Somalia yatangaje ko mu gikorwa igisirikare cyafatanyijemo n’ingabo za Amerika bishe abaterabwoba bagera ku 100 ba al-Shabaab kuri uyu wa Gatatu ushize mu gihugu rwagati, barimo abayobozi barindwi bo mu rwego rwo hejuru .

Sponsored Ad

Igisirikare cya Somalia (SNA) ku nkunga y’ingabo za Amerika zagabye ibitero by’indege no ku butaka hafi y’imidugudu ya Gal-Libah na El Quraq, iherereye mu ntara za Galgaduud na Middle Shabelle zo ku mupaka.

Minisiteri yagize iti: "Muri icyo gikorwa, abantu bagera ku 100 bagize Khawarij (al-Shabaab), barimo abayobozi, bishwe, mu gihe aho bari barimo gupangira umugambi mubisha hashenywe."

Mu gitondo cya kare, Igisirikare cya Somalia kishe nibura abaterabwoba 30 ba al-Shabaab, barimo abayobozi babiri, mu gikorwa cya gisirikare nk’uko bitangazwa na Anadolu Agency.

Cyakoze iki gikorwa hafi ya El Quraq, nk’uko Minisiteri y’ingabo yabitangaje mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri Twitter nyuma y’igikorwa cya gisirikare.

Iri tangazo rivuga ko iki gikorwa kiri mu rwego rw’ibikorwa bisanzwe, aho ibya vuba aha biheruka byabereye i Budbud na Weel Maarow, bihitana abaterabwoba barenga 70.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa