skol
fortebet

Soudan: RSF yatangaje ingingo izagenderaho ihagarika intambara

Yanditswe: Monday 28, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe wa gisirikare muri Soudana RSF uhanganye n’ingabo z’igihugu kuva mu mezi 4 ashize, watangiye gutekereza uburyo wahagarika imirwano imaze kuyogoza igihugu cyabo no gushyira mu kaga ubuzima bw’Abanya Soudan.

Sponsored Ad

RSF ibinyijije ku rukuta rwa X(yahoze ari tweeter), yatangaje ko yamaze gushyiraho uburyo bw’ibiganiro bizeye ko byabageza ku mwanzuro wo guhagarika intamba ibashyamiranyije nk’Igisirikare.

Umuyobozi w’uyu mutwe Lt Gen Mohamed Hamdan Dagalo uzwi cyane nka Hemedti, kuri uyu wa 27 kanama 2023 yanditse ubutumwa burebure bubumbatiye icyerekeo cy’uyu mutwe mu gushyiraho uburyo bwo guhagarika intambara no kubaka Soudan nshya

Yanditse ko kurangiza imirwano ibahanganishije n’igisirikare bizashingira ku guha ubutegetsi bwuzuye abasivili kandi bukagendera ku mahame ya demokarasi".

Yavuze ko "abahuza bagomba kureba neza umuzi w’ikibazo mu kumvikanisha impande zombi, kandi hakabaho guha ikaze ibitekerezo by’abaturage nk’abafatanya bikorwa ari nabyo byakwerekeza ku gufata agahenge karambye ko guhagarika imirwano.

Yongeyeho ko mu minsi iri imbere abantu bazabona Soudan nshya n’igisirikare gishya kandi cy’ikinyamwuga.

Ubu butumwa buje mu gihe Perezida akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo muri Souda , Lt Gen Abdel Fattah al-Burhan, ageze mu mujyi wa Port Sudani mu burasirazuba.urugendo rwambere yagiriye muri icyo gice kuva imirwano yakubura mu kwezi kwa 4 uyu mwaka.

Itangazamakuru muri Soudan ryatangaje ko uyu mutegetsi akomereza uruzinduko rwe mu bihugu bya Misiri na Saudi Arabia mu minsi ya vuba

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa