skol
fortebet

Sudan: Amagambo ya Sergey Lavrov yashimangiye uruhare rw’Uburusiya mu ntambara yayogoje Khartoum

Yanditswe: Wednesday 26, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, kuri uyu wa Kabiri ushize yatangaje ko abategetsi ba Sudani bafite uburenganzira bwo gukoresha serivisi ikigo cya Wagner, isosiyete yigenga y’umutekano iterwa inkunga na Moscou, abo mu burengerazub bafata nk’umutwe w’abacanshuro .

Sponsored Ad

Imirwano hagati y’ingabo za Sudani n’ingabo za RSF yinjiye mu cyumweru cyayo cya kabiri, aho abantu barenga 400 bamaze kuyigwamo, abandi barenga 4000 bakaba barakomeretse kuva ku itariki ya 15 Mata.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye, Lavrov yagize ati: "Repubulika ya Centrafrica na Mali kimwe na Sudani ndetse n’ibindi bihugu byinshi, guverinoma, abategetsi bemewe bahindukirira serivisi nk’izo, bafite uburenganzira bwo kubikora, ntitubyibagirwe."

Wagner Group isanzwe ikorera muri Ukraine, Syria, Libya ndetse no mu bihugu bimwe na bimwe bya Afurika birimo Mali na Repubulika ya Centrafrica nk’uko iyi nkuru dukesha Anadolu Agency ivuga.

Ku wa Mbere, Umunyamabanga wa Leta muri Amerika, Antony Blinken, yatangaje ko ahangayikishijwe cyane n’ibikorwa by’iyi sosiyete ya gisirikare mu gihugu gikomeje gusenywa n’intambara.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru afatanyije a mugenzi we wa Kenya, Alfred Mutua, , Blinken yagize ati: "Iri mu bihugu byinshi bitandukanye, ndetse no muri Afurika, ikintu iyo ibyinjiyemo, kirushaho kuzana impfu no kurimbuka."

Ibitekerezo

  • Rwose aho kwinjirirwa na USA,wakwinjirirwa na Wagner

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa