skol
fortebet

Sudan: Amerika yihanangirije umutwe wa RSF uri gusuka ibisasu mu bice birimo Abaturage

Yanditswe: Friday 20, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Leta Nzunze Ubumwe za America ziraburira RSF Sudan’s paramilitary Rapid Support Forces) guhagarika bwangu Ibitero by’ibiturika biri kugabwa mu duce turimo abaturage.

Sponsored Ad

Itangazo ryaturutse mu rwego rw’ububanyi n’Amahanga muri America rugira ruti"Amerika irasaba RSF guhagarika byihuse imirwano basoje no kureka kohereza ibisasu mu Baturage baherereye ahitwa Nyala, Omdurman no mu bindi byaro birimo abaturage hirya no hino muri Sudan”

RSF n’Igisirikare cy’Igihugu bamaze iminsi barwana, kuva mu kwezi kwa kane(Mata) uyu mwaka , nibwo impande zihanganye mu gisirikare cya Sudan zatangiye gukozanyaho.

Ni ibitero bimaze guhitana abarenga ibihumbi 5000 naho abasaga Miliyoni eshanu nabo bari mu buhungiro, nyuma yo gut ingo zabo ngo bakize amagara nk’uko UN yabitangaje.

RSF iherutse gukaza ibitero byayo ku gisirikare cy’Igihugu kiri mu duce twa Omdurman hifashishijwe imbunda nini zirasa kure. Ni ibitero byaguyemo abaturage benshi.uku kurasa kwanerekejwe mu gace ka Nyala iri mu burengerazuba bwa Darfur

Amerika yahise isaba RSF n’igisirikari cy’Igihugu (SAF) guhita bahagarika imirwano ubundi bagasubukura inzira y’ibiganiro ngo basoze amakimbirane bafitanye.

Mu itagazo ryayo, America yanibukije impande zihanganye itegeko risaba imbande zihanganye kugira uruhare mu kurinda abaturaege. Ryasinywe kuwa 11 Gicurasi I Jaddah muri Arabia Saudith.

Ni itegeko riteganya ibihano ku bayobozi b’imitwe ihanganye no kubakurikiranaho ibyaha by’intmbara bikorewe abaturage.

US na Saudi Arabia bayoboye ibiganiro biganisha ku mahoro hagati ya RSF na Igisirikare bahanganye kuva mu kwa 7 kwa 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa