skol
fortebet

Sudan: Ibitero by’indege byarashe kuri Khartoum nubwo agahenge kongerewe

Yanditswe: Monday 01, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ibitero by’indege byashegeshe umurwa mukuru Khartoum wa Sudan, nubwo hari agahenge ko gutuma abasivile bahunga.

Sponsored Ad

Igisirikare cya Sudan cyavuze ko cyagabye ibitero kuri uwo mujyi kugira ngo kiwirukanemo abo bahanganye bo mu mutwe witwara gisirikare witwa Rapid Support Forces (RSF).

Imirwano yakajije umurego no mu gihe izi mpande zombi zirwana zavuze ko zizongera agahenge ho iyindi minsi itatu.

Abantu barenga 500 ni bo bamaze gutangazwa ko bapfuye, nubwo byemezwa ko umubare nyawo w’abapfuye uruta cyane uwo utangazwa. Abantu babarirwa muri za miliyoni bakomeje guhera muri Khartoum.

Umukuru w’igisirikare cya Sudan Jenerali Abdel Fattah al-Burhan n’umukuru wa RSF Jenerali Mohamed Hamdan Dagalo, uzwi cyane nka Hemedti, barimo kurwanira ubutegetsi – ndetse ntibumvikana kuri gahunda yo gushyira umutwe wa RSF mu gisirikare.

Aba bajenerali bemeranyijwe ku gahenge ko gutuma hatangwa imfashanyo, nyuma y’ibikorwa byinshi bya diplomasi byagizwemo uruhare n’ibihugu bituranyi bya Sudan, Amerika, Ubwongereza n’umuryango w’abibumbye (ONU/UN). Ako gahenge kongerewe, ariko ntikubahirijwe.

Ariko biracyari urujijo icyo aba bajenerali bagiye gukora mu gice gikurikiyeho cy’ayo masezerano y’agahenge yagezweho ku buhuza bw’Amerika na Saudi Arabia (Arabie Saoudite), nkuko igisirikare cya Sudan kibivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa