skol
fortebet

Sudan: Ubuyobozi bw’igisirikare bwamaganye amahanga ari kwivanga mu bibazo byabo

Yanditswe: Wednesday 19, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Gen. Abdel Fattah Abdelrahman al-Burhan uyoboye Sudani mu buryo bw’inzibacyuho, yahaye gasopo amahanga ayasaba kwirinda kwivanga mu bibazo igihugu cye gifite.

Sponsored Ad

Gen. Abdel Fattah Abdelrahman al-Burhan uyoboye Sudani mu buryo bw’inzibacyuho, yahaye gasopo amahanga ayasaba kwirinda kwivanga mu bibazo igihugu cye gifite.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Sudani mu itangazo yasohoye mu ijoro ryakeye, yashimangiye ko amakimbirane Ingabo z’iki gihugu zifitanye n’umutwe witwara gisirikare wa RSF ari "ibibazo by’imbere mu gihugu bigomba guharirwa abanya-Sudani mu rwego rwo kugera ku bwumvikane bukenewe, aho kwivangwamo n’amahanga."

Sudani yatangaje ibi mu gihe imirwano hagati y’Ingabo zayo na RSF ikomeje kujya mbere i Khartoum, n’ubwo impande zombi zari zemeranyije kuyihagarika mu gihe cy’amasaha 24.

Kuri ubu buri ruhande rurashinja urundi kongera kuba nyirabayazana y’imirwano.

Itangazo rya Guverinoma ya Sudani kandi ryaje nyuma y’amasaha make Gen. Mohamed Hamdan Daglo ’Hemedti’ uyobora RSF atangaje ko yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Anthony Blinken ku byerekeye guhagarika imirwano.

Gen Hemedti yavuze ko "hategerejwe ibindi biganiro n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rwo gukemura neza ikibazo cyo kurenga ku mabwiriza yerekeye guhagarika iriya mirwano."

Guverinoma ya Sudani mu itangazo ryayo yavuze ko yabonye ibihugu by’amahanga biri kugerageza kwivanga mu bibazo by’imbere muri kiriya gihugu. Yavuze ko ibyo bihugu bizatangazwa vuba.

Igisirikare cya Sudani cyavuze ko ubwo imirwano yatangiraga ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Ingabo za RSF zagerageje kuvana iza Leta mu birindiro byazo bitandukanye biri i Khartoum "mu rwego rwo kugerageza kugenzura uduce dukomeye, turimo akarimo ingoro y’Umukuru w’Igihugu, icyicaro gikuru cy’Ingabo ndetse n’icyicaro Gikuru cya Perezida w’inama ya gisirikare."

Ku wa Kabiri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Sudani yavuze ko Ingabo za kiriya gihugu zifashishije amayeri y’imirwanire agamije kugabanya imfu z’abaturage ndetse n’imitungo itandukanye n’ubwo ayo mabwiriza azatwara igihe kugira ngo RSF yamburwe ibikorwa remezo bya Leta yigaruriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa